Umuhanzi John Blaq yatangaje ko atagifite uburengazira ku ndirimboze za za kera ya mu buryo bwo kuzigurisha cyagwa se kuba yabasha kuzibonaho inyungu nka nyirazo wazihanze bwa mbere.
Yasobanuye ko ubuyobozi bwajyenzuraga ibihangano bye bya kera, Black Marker Records, ari bwo bwari bufite uburenganzira bwose bwo kugenzura mu gihe bakoranaga indirimbo zizwi cyane, harimo n’urubuga rwe rwa mberer rwa You Tube.
John Blaq yagize ati: “Sinyibona amafaranga cyagwa inyungu biva ku ndirimbo zanjye nakoze kera, ariko nta kibazo mfite. Abantu bakomeze kuzicuranga no kuzigurisha. Nizera ko ubu mbona amafaranga menshi ku renza ayo bakura kuri izo ndirimbo, bityo rero nta kibazo mfite, ikindi turi nk’abavandimwe.”
John Blaq kandi yasobanuye ko amafaranga yinjiza ava mu bitaramo gusa, kuko imbuga nkoranyambaga ze zi kigenzurwa n’icyo kigo Black Marker Records yakonaga na cyo kera, cyane ko gikoresha umucuruzi wihariye.
Agaruka ku rugendo rwe rwa mbere mu muziki, yavuze ko yibandaga cyane ku gushyira hanze indirimbo ze aho kwita ku burengazira bw’imbuga ze no ku genzura aho zikorere, yagize ati: “N’ubwo nari guhabwa uburenganzira bwanjye, byari kugaragara nk’ukwifata nabi kuko nabo barafashije, rero ni byiza kumenya iby’ingenzi kurushaho.”
Kuva yava muri Black Marker Records akajya gukora ku giti cye, John Blaq avuga ko yabonye ituze n’amahoro mu mutima kandi ko akomeje gutera imbere abikesha ubuhanga bwe.







