Uruganda rukorera mu Bwongereza rukora imodoka za Jaguar na Land Rover, ruzwi nka Jaguar Land Rover (JLR), rwatangaje gahunda yo kugabanya abakozi barenga 500 bo mu myanya y’ubuyobozi, nyuma y’ingaruka z’imisoro yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amerika yashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa byinjira birimo imodoka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bwikorezi, bigira ingaruka zikomeye ku ruganda rwa JLR. Ibi byatumye ruhitamo guhagarika by’agateganyo kohereza imodoka muri Amerika.
JLR ikora imodoka zihenze kandi zizwi cyane ku isi nka Jaguar na Land Rover. Uru ruganda rwatangiye gukorera muri Tata Motors yo mu Buhinde kuva mu 2008, nyuma yo kurugura.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka, JLR irateganya gushyira mu bikorwa uburyo bwo kugabanya abakozi ku bushake bwabo, aho abashaka kuva ku mirimo bazahabwa imperekeza aho kubihatira. Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko aba bakozi bazagabanywa batarenze 1,5% by’abakozi b’uru ruganda mu Bwongereza.
Mu cyumweru gishize, JLR yatangaje ko urwego rw’ubucuruzi bw’imodoka zarwo rwagabanyutse cyane mu mezi atatu ashize kugeza muri Kamena 2025, biturutse ku ihagarikwa ry’ibicuruzwa byajyaga muri Amerika, ryatewe n’iyo misoro yazamutse.
Uru ruganda ruvuga ko amasezerano y’ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Amerika yatumye rushora asaga miliyari 3,5 z’amapound.
Umuhanga mu bucuruzi bw’imodoka wo muri Birmingham Business School yagaragaje ko iyi misoro nta kabuza yagombaga kugira ingaruka ku bakozi, kuko ituma ibiciro bizamuka n’isoko rikagabanuka.
Yavuze ko nubwo JLR yari yungutse arenga miliyari 2,5 z’amapound mu mwaka ushize, bigatuma yakira abakozi bashya mu rwego rwo kongera umusaruro cyane cyane mu modoka z’amashanyarazi, iyi misoro yatumye ibintu bihinduka.
JLR ni imwe mu nganda nini z’imodoka mu Bwongereza, aho ikoresha abakozi barenga ibihumbi 30.