Icyamamare mu muziki wa Afrobeats, Iyanya yateguje abafana be kubaha album nshya agahita atangira urugendo rw’ibitaramo muri Amerika.
Iyanya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yabwiye abafana be ko ku wa 12 Nzeri 2025 azashyira hanze album ya gatanu. Nyuma yo gushyira hanze album azahita atangira ibitaramo mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2025.
Ibitaramo yabyise Iyanya:The Forest’s Son Tour bizatangirira I Brooklyn akomereze I New York,Boston, Philadelphia,Atlanta,Detroit, Minneapolis, Denver, Houston, Dallas, Los Angeles, no muri North Carolina.
Ibi bitaramo bizaba ari ibya mbere akoze kuva mu 2019.
