• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, March 6, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

IShowSpeed yatangaje ko yaguze inzu mu Rwanda

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 11, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uruzinduko rw’Umunyamerika Darren Watkins Jr., wamamaye  cyane nka IShowSpeed, mu Rwanda rwabaye ikintu gikomeye cyagize ingaruka nziza zirenze uruzinduko rusanzwe, n’uruzinduko rwagaragaza imbaraga z’igihugu mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro wo kwiyereka Isi.

IShowSpeed, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku rwego mpuzamahanga, yageze mu Rwanda mu rugendo rwaranzwe n’ibikorwa byahise bikurura abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda no hanze yarwo. Uko yanyuzagamo ibikorwa bye, byahise bihinduka amahirwe akomeye yo kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda nk’igihugu cyizewe, gifite umuco n’ubukerarugendo ndetse n’ubwiza nyaburanga.

Mu Majyaruguru y’igihugu, yasuye Pariki y’Igihugu mu birunga aho yajyiye gusura ingagi, anasura Gorilla Guardians Village. Ibyo bikorwa byagaragajwe nk’ibihamya by’uko u Rwanda rufite amategeko arengera ibidukikije kandi bifite umwimerere wabyo. IShowSpeed yasezeranyije abakunzi be ko azashyira hanze amashusho arambuye agaragaza uko urwo rugendo rwagenze, bikaba bitezweho gufasha kumenyekanisha ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Akimara kuva mu Majyaruguru, yakomereje ibikorwa bye mu Mujyi wa Kigali, aho yasuye ahantu hatandukanye harimo Club Rafiki, Stade Amahoro na BK Arena. Ibyo bikorwa byaranzwe n’ishyaka ryinshi, imikino n’imyitozo ngororamubiri, kubyina ndetse no gukina basketball n’abafana, bigaragaza Kigali nk’umujyi utekanye.

ahagaragazwa nk’ahantu hakomeye mu mibereho ya Kigali, aho yishimiye kurya ibiryo nyarwanda birimo isombe, ubugali, pilau na brochette. Yanitabiriye kandi umukino wa arm wrestling, ibintu byarushijeho gukundwa n’abari bamukikije.

Mu gihe kingana n’amasaha abiri n’igice yamaze ari kuri live streaming, IShowSpeed yungutse abamukurikira bashya barenga ibihumbi 92, umubare urenze uwo yabonye mu bihugu yari yarasuye mbere. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso simusiga cy’uko u Rwanda rukomeje kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, binyuze mu buryo butari ubwokwamamaza busanzwe.

 Mu magambo ye, IShowSpeed yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, avuga ko yisanzuye kandi yakiriwe neza. Yanatangaje ko ateganya kuzagaruka kuharuhukira, anongeraho ko yahaguze inzu, aho yagaragaje icyizere n’urukundo afitiye igihugu n’Abanyarwanda mu rusage.

Uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda ku Isi, cyane cyane mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo, umuco n’ishusho y’igihugu binyuze ku mbuga nkoranyambaga zigera kuri za mamiliyoni z’abantu ku Isi hose.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

Next Post

Ihohoterwa rikorerwa abagabo: igihe cyo kuvuga, gukumira no gusana imiryango

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
6 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
7 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
11 hours ago

Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze...

Next Post
Ihohoterwa rikorerwa abagabo: igihe cyo kuvuga, gukumira no gusana imiryango

Ihohoterwa rikorerwa abagabo: igihe cyo kuvuga, gukumira no gusana imiryango

Bruce Melodie n’urugendo rwo guhindura umuziki igisirikare cy’ubukungu: uko ubwoba ahura na Perezida Kagame bwamubereye imbogamizi n’isomo

Bruce Melodie n’urugendo rwo guhindura umuziki igisirikare cy’ubukungu: uko ubwoba ahura na Perezida Kagame bwamubereye imbogamizi n’isomo

Eddy Kenzo yateye utwatsi amakuru yavugaga ko Fille Mutoni yahawe inkunga y’amafaranga n’UNMF

Eddy Kenzo yateye utwatsi amakuru yavugaga ko Fille Mutoni yahawe inkunga y’amafaranga n’UNMF

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.