Ishimwe Karake Clement utunganya indirimbo, washinze inzu ya Kina Music, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Legacy’, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu mwuga wo gutunganya indirimbo (Music Production).
Mu Itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, yatunguye abakunzi b’umuziki benshi, kuko Ishimwe asanzwe amenyerewe inyuma y’imbaho z’akazi,
Asanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi benshi bavuye hanze ndetse n’abanyarwanda, ariko ubwe akaba atarigeze asohora indirimbo ze bwite mu ruhame.
Urugendo rwatangiye afite imyaka 7
Ishimwe yasobanuriye abamukunzi ko urugendo rwe mu muziki rwatangiye akiri umwana muto cyane. Ati: “Natangiye kugerageza gucuranga Piano mfite imyaka irindwi y’amavuko.” Uwo munsi ntiyari azi ko ari intangiriro y’inzira yari igiye kumugera kure. Imyaka 20 ishize, yatunganije indirimbo ye ya mbere nk’uwabigize umwuga, ibindi ngo ni amateka.
Kina Music n’umurage w’abahanzi
Mu rugendo rwe, Ishimwe yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi benshi bageze kure, harimo Christopher Muneza, Tom Close, Igor Mabano, Aline Gahongayire, Faycal Kode, Dream Boys n’abandi. Binyuze muri Kina Music, yabafashije gutunganya indirimbo, kubaka izina no kubahuza n’isoko rya muziki.
‘Legacy’: Igitabo cy’ubuzima mu buryo bw’amajwi
Ishimwe avuga ko Album ‘Legacy’ izaba ari inkuru ye yose ivugwa mu buryo bw’indirimbo, kuva ku ntangiriro kugeza ubu. Ati: “Uyu mwaka nzashyira hanze Album yanjye ya mbere yitwa ‘Legacy’.” Yongeraho ko ari impano aha abakunzi b’umuziki n’abakoranye na we mu myaka yose ishize.
Indirimbo izabimburira izitwa “Bella”, yakoranye na Bruce Melodie, Nel Ngabo, Shaffy na Mamba, izasohoka mbere y’izindi mu minsi iri imbere.
Itariki nyayo iyi Album izasohokeraho ntiyatangajwe, ariko icyizere ni cyose ko ‘Legacy’ izaba ari umushinga ugaragaza ubunararibonye n’umurage w’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki nyarwanda w’iki gihe.







