Mu myaka ya vuba, imiturire i Kigali iragenda ihinduka, iva ku nzu zisanzwe igana ku zubakiwe guhuza ikoranabuhanga, ituze n’imibereho igezweho. Mu bice bimwe by’umujyi, cyane cyane ahari kugenda hagurwa cyane n’abashoramari, hatangiye kugaragara inzu zifite “ubwenge” zishobora kwiyitaho, gutekereza ku biba mu nzu no korohereza abazibamo mu buzima bwa buri munsi.
Mu Murenge wa Rusororo, hamaze kuzura imwe muri izi nzu zigezweho iri kuvugisha benshi nubwo itaratangira kugurishwa ku mugaragaro. Iyi nzu ifatwa nk’icyitegererezo cy’aho imiturire yo mu murwa mukuru ishobora kugana, aho ubuziranenge bw’ubwubatsi buhuzwa n’ikoranabuhanga rigezweho.
Yubatswe ku kibanza cya metero kare 650, iyi nzu ni igitekerezo cya Abraham Makinde uzwi nka Dellman, umushoramari wavukiye muri Nigeria ariko wakuriye mu Bwongereza. Avuga ko yahisemo gushora imari mu Rwanda kubera icyizere abona mu gihugu gifite umutekano, politiki ihamye n’abaturage batangiye guha agaciro imibereho myiza.

Ku bwe, Kigali iri mu cyiciro cyo gutandukanya “aho gutura gusa” n’“aho kubaho neza”. Yemeza ko abantu benshi batangiye gushaka inzu zitanga ituze, umutekano n’uburyo bwo kwishimira ubuzima bwabo batiriwe bahangayikishwa n’ibintu by’ibanze.
Rusororo, nk’aho iyi nzu iherereye, agaragaza ko ifite umwihariko wo kuba iri kure y’urusaku rw’umujyi ariko ikaba itari kure y’ibikorwaremezo by’ingenzi. Utuze, umwanya uhagije n’imihanda itari yuzuye abantu ni bimwe mu bituma iyi sambu ifatwa nk’iy’ahazaza h’imiturire ihanitse i Kigali.
Iyi nzu ifite ibyumba bine byifitemo ubwiherero, icyumba cya sinema, ibyumba bibiri by’imyidagaduro, biro, icyumba cy’imikino, gym iri hejuru y’inzu n’ibaraza rireba ikiyaga cya Kanombe. Harimo kandi piscine, aho abakozi baba, parikingi y’imodoka enye n’ibikoresho byose bigenzurwa n’ikoranabuhanga.
Ikoranabuhanga riri muri iyi nzu rishingiye ku ihuriro ry’ibikoresho bifite ubwenge bukorano (IoT), aho amatara, umutekano, umuyaga, amazi n’imyidagaduro byose bigenzurwa hifashishijwe telefone cyangwa ijwi. Ibi bituma inzu ishobora kumenya igihe nyirayo ari mu rugo, igihe adahari, ndetse ikanahindura uko ikora bitewe n’ibihe n’imyitwarire y’abayibamo.
Makinde ashimangira ko izi nzu zitagenewe gusa kugaragara neza, ahubwo zigamije kugabanya gukoresha amashanyarazi n’amazi, kongera umutekano no korohereza ubuzima bwa buri munsi. Ku bwe, ikoranabuhanga rigomba gufasha umuntu, atari ukumuhindura imbata yaryo.
Nubwo izi nzu zifatwa nk’iz’abifite, Makinde avuga ko ikoranabuhanga ry’imiturire rigenda rirushaho kugera kuri benshi, cyane cyane uko ibikoresho bihenduka. Avuga ko mu myaka iri imbere, inzu zifite bimwe mu biranga “smart home” zizaba zisanzwe nko kuba hari amashanyarazi cyangwa amazi.
Icyakora, agaragaza ko hakiri ikibazo cy’uko abantu benshi bagura inzu bareba cyane aho iherereye kurusha uko yubatswe. Ibi ngo bituma hari abubaka inzu zidafite ireme ariko zigahenda kubera gusa izina ry’aho ziri. Ku bwe, ejo hazaza h’imiturire i Kigali hagomba gushingira ku bwiza bw’ubwubatsi, ituze n’imibereho myiza, aho kwishingikiriza gusa ku izina rya quartier.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ifite intego zo kongera umubare w’inzu, impuguke mu bwubatsi zivuga ko ikibazo kitari umubare gusa, ahubwo ari no kubaka inzu zitekereza ku buzima bw’abazibamo, ku bidukikije n’ikoranabuhanga. Rusororo n’izi nzu zifite ubwenge biri gutanga ishusho y’uko imiturire i Kigali ishobora kuba imeze mu myaka iri imbere: ituze, ifite ireme kandi ihujwe n’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kandi bunoze.










