Ikipe y’Igihugu ya Mali yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika nyuma y’umukino w’ishiraniro wayihuje na Tunisia, umukino wavuyemo inkuru nyinshi zishingiye ku buryo wagenze no ku byo abantu batandukanye bakomeje kuwuvugaho nyuma.
Uyu mukino wa ⅛ cy’irangiza wabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, waranzwe n’ibikomeye kuva utangiye. Mali yakinnye igice kinini cy’umukino iri mu bibazo bikomeye, nyuma y’uko ku munota wa 26 myugariro wayo Woyo Coulibaly abonye ikarita itukura, igasigara ikina n’abakinnyi 10.
Tunisia yahise ifata umwanya wo gusatira cyane, ikagerageza inshuro nyinshi kureba ko yabona igitego, ariko abakinnyi ba Mali n’umunyezamu bagakomeza kwihagararaho. Byasabye kugera ku munota wa 88 kugira ngo Tunisia ibone igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Firas Chaouat, bituma benshi batekereza ko urugendo rwa Mali muri iri rushanwa rushobora kuba rurangiye.

Icyakora, iminota y’inyongera yongeweho ni yo yahinduye amateka. Ku munota wa nyuma, Mali yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe mu rubuga rw’amahina. Lassine Sinayoko yayiteye neza, asubiza Mali mu mukino, bituma hongerwaho iminota 30 y’inyongera itagize igindi gitego itanga.
Mu mwanya wa penaliti zo gutandukanya amakipe, Tunisia yahushije eshatu mu zo yateye, mu gihe Mali yahushije ebyiri gusa, bituma abanya-Mali babona itike yo kujya muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika mu buryo butunguranye ariko bushimishije.
Nyuma y’uyu mukino, inkuru zakomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru byo muri Mali zivuga ku mugabo witwa Karamogo Sinayoko, uzwi nk’umupfumu, bivugwa ko hari abamwishyuye mbere y’umukino ngo afashe ikipe mu buryo bw’imyemerere gakondo. Aya makuru yakiriwe mu buryo butandukanye, aho hari ababyemera nk’uruhare rwagize icyo rufasha, abandi bakabifata nk’impanuka zihuriranye n’umukino w’umupira w’amaguru.
Nubwo izo mpaka zikomeje, ku rundi ruhande, intsinzi ya Mali igaragara nk’iyaturutse ku kwihangana, kudacika intege no gukina umukino wose n’umutima wo kutemera gutsindwa. Ni urugero rwerekana ko mu mupira w’amaguru, kugeza ku munota wa nyuma, byose bishoboka.
Ikipe y’Igihugu ya Mali itegerejwe mu mukino ukurikira izahuramo na Sénégal, umukino uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama, aho izagerageza gukomeza kwandika amateka yayo muri iri rushanwa rya CAN.










