Mu buzima bwa buri munsi, amafaranga agira uruhare runini mu buryo tubaho, uburyo dutekereza, ndetse n’intego twiyemeza. Gusa hari abantu bamwe babaho baburabuzwa n’amadeni n’imyenda, mu gihe abandi bashobora gukora bike ariko bakagira ituze riturutse ku kuba bafite ubwigenge m‘ubukungu.
Ese igitandukanya abo bantu ni iki? — Ni imyitwarire.
Ubwigenge bw’amafaranga si ibintu umuntu abona mu munsi umwe, ahubwo ni urugendo rusaba ingeso nziza mu micungire y‘imari. Hano hari imyitwarire n’ingeso icumi igufasha kugera kuri izo ntego:
Shyiraho intego/ingengo z’Imari zisobanutse
Ntushobora kugera ku bwigenge bw’amafaranga utazi icyo ushaka kugeraho. Intego zifasha kuba nk’ikirangantego cyerekana aho ugana: kugura inzu, kuba ufite konti y’ubwizigame, cyangwa kwishyurira abana amashuri. Intego zigira imbaraga iyo zifite igihe runaka n’ingamba zifatika.
Abantu benshi bakoresha amafaranga uko aje, ariko abagera kuri menshi baba bafite intego zigaragara.
- Andika aho ushaka kugera mu myaka 1, 5 cyangwa 10.
- Tandukanya intego zawe: intego z’igihe gito, iz’igihe kiringaniye, n’iz’igihe kirekire.
“Amafaranga atagira intego aba ari nk’inzu itagira umusingi.”
Menya aho buri faranga ryawe rijya
Abantu benshi bahembwa cyangwa binjiza amafaranga ariko ntibamenye aho ajya. Kugira ikaye, application cyangwa urupapuro rwa Excel rugufasha gukurikirana buri frw ukoresha, ni intambwe ikomeye. Umuntu uzi aho amafaranga ye ajya, ashobora kumenya aho agomba kugabanya n’aho ashobora kongera ishoramari.
Ntushobora kugenzura ibyo utazi.
- Kora ingengo y’imari (budget) y’ukwezi uhereye ku mafaranga winjiza.
- Andika buri gice cyose ukoreshamo ifaranga, kuva ku mfunguzo z’akazi kugera ku biryo.
- Uko ubisobanukirwa neza, niko uzabasha kugabanya ibyo utembenya.
Izigame buri Kwezi, nubwo yaba make
Kwizigamira ni nk’umutwaro abantu benshi batinya, ariko ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigufasha kugira amahoro mu mutima. Niho havukira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bitunguranye (emergency fund), ndetse n’ubushobozi bwo gukora ishoramari.
Gushora imari no kwizigamira si iby’abakire gusa; ni imyitwarire.
- Shyira k’uruhande 10% by’ayo winjiza ku buryo buhoraho.
- Shyiraho konti cyangwa agasanduku katagenewe kwishyura ibibonetse byose nubwo byaba bitunguranye.
- Zigama mbere yo gukoresha, aho Kuzigama asagutse.
Koresha Amafaranga Mu Mushinga Ubyara Ayandi
Amafaranga siyo byose, ahubwo ni uburyo bwo kuyakoresha neza. Gutinda kugura ikintu udakenewe cyane, kugira ngo ushyire mu ngengo y’imari ibikenewe byihutirwa cyangwa ishoramari, ni ingeso izagufasha mu rugendo rwawe.
Ubwigenge bw’amafaranga buzanwa no kugira isoko y’amafaranga ikomeza gukora.
- Shora mu bintu byemewe kandi byizewe nk’amasoko y’imigabane, ubutaka, cyangwa ubucuruzi buto.
Irinde Amadeni Adafite Icyerekezo
Imyenda si mibi igihe ikoreshwa mu buryo bwo kongera umutungo (nko gufata inguzanyo yo gushora mu mushinga wunguka). Ariko gufata imyenda yo kugura ibintu bidatanga inyungu, bigutera kuba umucakara w’amabanki cyangwa abacuruzi. Uko wiga kubaho mu byo ufite, niko ugera ku bwigenge bw’amafaranga.
Hari amadeni meza, ariko hari n’ayo ugomba kwirinda:
- Ntukagure ibintu kugira ngo gusa bigaragare ko uri hejuru y’abandi.
- Fata inguzanyo gusa iyo izajya ikurinda cyangwa ikabyara inyungu.
Shyiraho Amategeko Ku Mikoreshereze Y’Amafaranga
Ubwigenge bw’amafaranga butangwa n’ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo ku migirire yawe.
- Shyiraho “umupaka” ku bintu bihora bigukurura gukoresha amafaranga.
- Menya igihe cyo kuvuga OYA ku bintu bidafite akamaro.
Hora wiyungura ubumenyi ku mikorere y’ishoramari
Imari n’ubukungu bihora bihinduka. Kumenya uko amasoko akora, kwiga ku mikorere ya banki, kwiga uburyo bwo gushora imari, ndetse no gusoma ibitabo cyangwa amakuru by’ubukungu, ni ingeso ituma uguma ku isonga.
Koresha urubuga nka Impinga.rw kugira ngo umenye ibisobanuro byimbitse ku gucunga umutungo.
Shaka uburyo amafaranga ya we agukorera
- Fungura konti zitandukanye: konti yo kuzigama (ibyara inyungu), konti y’ishoramari, n’iyo gukoresha buri munsi.
- Shyiraho uburyo bwa automatic savings cyangwa investment plans.
Iyegereze abantu batekereza nk’uko utekereza
Imyumvire yacu ku mafaranga ituruka cyane ku bantu turi kumwe.
- Shaka inshuti, amakoperative cyangwa amahugurwa ahuza abantu bafite intego nk’iza we.
- Umuryango n’amatsinda bigamije iterambere bigufasha kugumana ingufu no kurushaho gukora neza.

Fata Umwanya Wo Gusubiramo Imyanzuro Yawe
Ubwigenge bw’amafaranga si indoto y’abanyamerika cyangwa abandi mu mahanga gusa. Ni indoto ishoboka ku Munyarwanda wese, yaba ari umukozi, umucuruzi, cyangwa umunyeshuri. Byose bitangirira ku myitwarire ya buri munsi. Iyo witoje ingeso z’imari nziza, buri munsi uba wegereye ubuzima bw’ituze n’amahoro yo kuba utari umucakara w’amafaranga, ahubwo amafaranga akaba umugaragu wawe.
“Amafaranga ntabwo aguhindura, ahubwo aguhishurira uwo uri we.”
Ese hari imyitwarire uzi cyangwa ukoresha yagufashije kugera ku rwego rwiza rw’imari?Dusangize igitekerezo cyawe muri comment hasi cyangwa udukurikire kuri Impinga.rw kugira ngo ugumane amakuru agezweho y’ubukungu n’ubumenyi bw’imari.










