U Rwanda ruheruka gutsinda Bénin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, rwazamutseho imyanya ine ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, rwisanga ku mwanya wa 126 ku Isi.
Buri kwezi, Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rishyira hanze uko amakipe y’ibihugu aba yarakurikiranye bigendanye n’imikino iba yarakinwe, yaba iy’amarushanwa cyangwa iya gicuti itandukanye.
Muri uku Kwakira 2024, u Rwanda rwakinnye imikino ibiri yombi ruhura na Bénin, umwe ruwutsindirwa muri Côte d’Ivoire ibitego 3-0 ariko mu wabereye i Kigali, rwinyaye mu isunzu rutsinda ibitego 2-1.
Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rwongera amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu myaka 20 ishize.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umutoza Torsten Frank Spittler, yiyongereyeho amanota 6.72 aho kuri ubu Amavubi afite amanota 1130.4.
Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza na Brésil byakomeje kuyobora ibindi bihugu mu myanya itanu ya mbere, mu gihe Afurika iyobowe na Sénégal.


