• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

“Ig Post”: Lisaa yashyize urukundo ku mugaragaro mu ndirimbo nshya

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 7, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzikazi Lisaa yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakobwa bari kwiyubaka mu muziki Nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ig Post”, indirimbo ihuza urukundo n’ibihe by’ikoranabuhanga.

Iyi ndirimbo iri mu njyana y’urukundo, ariko ikagira umwihariko wo kugaruka ku buryo abakundana bo muri iki gihe bagaragaza amarangamutima yabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

 Lisaa agaragaza ko urukundo nyarwo rutagomba kuguma mu ibanga, ahubwo rukwiye kwigaragaza nk’ikimenyetso cy’icyizere n’ishema hagati y’abakundana.

Mu “Ig Post”, Lisaa yifashisha inkuru y’umukobwa wifuza ko uwo bakundana atamuhisha, akamushyira ku mugaragaro nk’umuntu wamufashe ku mutima.

 Indirimbo igaragaza ishusho y’urukundo rugaragazwa ku mbuga nka Instagram, aho “post” iba ikimenyetso cy’uko uwo mukundana aguhagazeho kandi atagushidikanyaho.

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo itagamije gutegeka abantu uko bakundana, ahubwo igamije kubibutsa ko urukundo rushobora no kugaragazwa, cyane cyane mu gihe benshi bashaka kwizerwa no kwiyumvamo mu rukundo rw’iki gihe.

“Kwamamaza uwo ukunda si ukwiyerekana, ni ukwereka isi ko wishimiye uwo mufite,” ni ubutumwa bwumvikana muri iyi ndirimbo, bikaba ari imwe mu mpamvu zatumye ihuza n’urubyiruko ruri mu rukundo n’uruha agaciro imbuga nkoranyambaga.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na John Elarts, aho yagerageje guhuza ubuzima busanzwe bw’urubyiruko n’ubutumwa bw’indirimbo, bigatuma “Ig Post” igaragara nk’inkuru isanzwe ariko ifite icyo ivuga ku mibanire y’abantu muri iki gihe.

“Ig Post” ifungura umwaka wa Lisaa mu muziki, igaragaza icyerekezo gishya cyo gukora indirimbo zishingiye ku buzima busanzwe n’amarangamutima y’abantu. Ni indi ntambwe igaragaza ko uyu muhanzikazi afite intego yo kwagura izina rye no gukomeza kwiyubaka mu muziki wo ku rwego ruri hejuru.

Share2Tweet1Send
Previous Post

“Ntitwakora ku rukundo gusa” — Scovia Mutesi yashyize ku mugaragaro ibibazo biri mu itangazamakuru

Next Post

Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya bihanganye n’ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’amafaranga

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
17 hours ago

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite...

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
18 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo...

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
22 hours ago

Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze...

Next Post
Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya bihanganye n’ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’amafaranga

Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya bihanganye n'ikibazo cy'ikoreshwa nabi ry'amafaranga

John Blaq yahishuye uruhare rwe mu ndirimbo z’abandi

John Blaq yahishuye uruhare rwe mu ndirimbo z’abandi

Movie Corner: Series ngufi wahitamo iyi weekend

Movie Corner: Series ngufi wahitamo iyi weekend

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.