Ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival byazengurutse igihugu bigera mu bice bitandukanye bisiga bitanze akazi, ibyishimo n’isomo ku babyitabiriye.
Ni ibitaramo byarimo abahanzi; Nel Ngabo, King James, Riderman, Bull Dogg, Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Kivumbi King.
Abahanzi bamaze imyaka 20 barimo Riderman na King James bafite ibihango bizwi na buri wese uba witabiriye ibyo bitaramo ariko na Bull Dogg uri kuzuza imyaka 17 ari mu muziki nawe afite ibihangano bizwi cyane.
Ni mu gihe Nel Ngabo umaze imyaka 6 mu muziki yagaragaje ko akwiriye kubarwa mu bahanzi bakuru igihugu gifite.
Ku rundi ruhande ariko abahanzi barimo;Juno Kizigenza akwiriye gushyira imbaraga mu kwamamaza ibihangano bye bikwiriye kongererwa imbaraga mu kubyegereza abafana bo mu ntara z’u Rwanda.
Abahanzi Kivumbi King na Ariel Wayz, ibihangano byabo abaturage bo mu ntara ntabwo babizi. Ni umukoro ukomeye ku buryo bakwiriye gukora indirimbo umuturage yisangamo, bakirengagiza izibashimisha ku giti.
Bijya bibaho ko umuhanzi ahanga ibimurimo akirengagiza ibyo abafana bashaka. Aha rero havuka ikibazo cyo kuririmbira abantu ugasanga barakwitegereza aho kuririmbana nawe.
Ku bahanzi barimo King James na Riderman icyo bakeneye gukosora ni uburyo bitwara ku rubyiniro. Ni abahanzi bakuru ariko batari bamenya gutandukanya ibigwi byabo mu bafana n’uburyo bakwiriye gutegura neza urubyiniro.
Aba bahanzi icyo bahuriyeho ni uko bari mu bake bafite indirimbo nyinshi zizwi mu Rwanda hose. Ariko rero ku rubyiniro baba basabwa kwitondera uko bagaragara. Imbaraga bakoresha ku rubyiniro, ubafasha’Hyper’ ku rubyiniro, ndetse byaba ngombwa bakitwaza ababyinnyi kuko urubyiniro rubabana runini bakabura uko barwisanzuraho.
Ikindi bakwiriye kumenya ni ukuganiriza abafana bakaba bagira uko bihuza nabo bakoresha kubaganiriza. Ku bijyanye n’imyambaro bitwaye neza muri uyu mwaka.
Ikindi ni uburyo binjira ku rubyiniro bakwiriye kugira amashusho bakoresha yerekana ibigwi byabo cyangwa se aho bagiye bataramira mu bihe bitandukanye, mbese ntibajye ku rubyiniro nk’abantu basanzwe nk’aho nta cyabaye.
Kuri King James akwiriye gutangira kwiga gushaka ikipe ngari bagendana mu muhanda akaba agaragara nk’icyamamare gikikijwe n’ikipe ngari y’abantu bari mu binyabiziga biriho ibirango bya King James. Si uyu gusa iki kibazo kireba kuko na bagenzi be bakuru birabareba. Ntabwo ari byiza kwigendana mu muhanda kugeza ageze ku rubyiniro ubona ko nta cyabaye.
Kuri King James kandi akwiriye gukora imyitozo ngororamubiri kuko isaha yari yarahawe ntabwo yigeze na rimwe ayimara ku rubyiniro kuko yakoreshaga iminota itari hejuru ya 20.
Ni ibintu bitashimishije na rimwe EAP yamuhaye akazi kuko yamufataga nk’umuhanzi mukuru ariko birangira abatengushye.