Kuri uyu wa Gatanu, Iran yatangaje ko ititeguye kuganira ku hazaza h’inkunga yayo ya nikleyeri mu gihe ikiri mu ntambara n’igihugu cya Israel, mu gihe Umuryango w’Uburayi usaba Tehran kwemera ibiganiro. Mu gihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishobora gufatanya na Israel mu rugamba.
Hari amakuru y’ibitero byibasiye ibigo byinshi bya gisirikare muri Iran mu ijoro ryakeye, birimo inganda zikora ibisasu bya misile, ikigo cy’ubushakashatsi ku ntwaro za kirimbuzi giherereye i Tehran, n’ibindi bigo by’ingabo mu burengerazuba no hagati mu gihugu.
Mu kwihorera, Iran yahise itera ibisasu bya misile ku butaka bwa Israel, bihitana inyubako z’abaturage, amabanki n’inganda mu mujyi wa Beersheba wo mu majyepfo ya Israel. Nyuma y’amasaha make, itangazamakuru ryo muri Israel ryatangaje ko hari ibisasu byageze i Tel Aviv, mu gace ka Negev ndetse no i Haifa.
Ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, haravugwa impungenge ko ibi bitero bishobora gutuma ibiciro byiyongera. Ibigo bikora iby’ingufu, cyane cyane ibikorera muri Iran no mu bihugu by’Abarabu, byasabwe kwitwararika.

Igihugu cya Qatar cyahamagaje inama yihutirwa n’ibigo bikomeye by’ingufu muri iki cyumweru, nyuma y’aho Israel igabye ibitero ku gasanteri k’amavuta na gaz Iran isangiye na Qatar, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’akarere ndetse n’umukozi w’izo nganda mu kiganiro na Reuters. Doha yasabye ibyo bigo kwibutsa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza n’ibihugu by’i Burayi gutekereza ku ingaruka ibi bitero bishobora guteza ku itangwa rya gaz na peteroli ku isi.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ku wa Kane ko Perezida Donald Trump ari hafi gufata icyemezo ku buryo Amerika ishobora kwinjira muri iyi ntambara mu byumweru bibiri biri imbere. Gusa, biracyashoboka ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byasubukurwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko nta biganiro bishoboka hagati ya Iran na Amerika keretse Israel ibanje guhagarika ibikorwa byayo by’ubugizi bwa nabi. Nubwo bimeze gutyo, Araqchi yari yitezwe i Geneva mu biganiro n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’i Burayi, aho Uburayi bwizeye ko yaba amahirwe yo gutangiza ibiganiro bigamije amahoro no kugarura gahunda ya nikleyeri mu murongo.

Abadipolomate babiri batangaje ko mbere y’uwo muhuro na Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage n’intumwa yihariye y’Umuryango w’Uburayi, Araqchi yari buhabwe ubutumwa buvuga ko Amerika igifunguye amarembo y’ibiganiro. Ariko, nta cyizere gihari cyo kugera ku masezerano mashya nk’uko abo badipolomate babivuga.
Umwe mu bayobozi bakuru muri Iran yabwiye Reuters ko Tehran yiteguye kuganira ku buryo yagabanya ubushobozi bwo gutunganya uranium, ariko ko uruhare rw’ibihugu by’i Burayi rugomba kuba runini kuko Iran yanze kuganira na Amerika mu gihe igihanganye na Israel.
Yagize ati: “Igitekerezo cyo guhagarika burundu gutunganya uranium (zero enrichment) nticyakunda, cyane cyane muri ibi bihe aho Israel ikomeje kutugabaho ibitero.”
Israel yatangiye kugaba ibitero kuri Iran ku wa Gatanu ushize, ivuga ko Iran ari umwanzi wayo w’ibihe byose, uri hafi kurangiza gukora intwaro za kirimbuzi. Iran yo ivuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro, icyo gihe ira nayo yateye misile na drones ku butaka bwa Israel mu gikorwa cyo kwihorera.

Hari amakuru avuga ko Israel ifite intwaro za kirimbuzi, ariko ntirabihakana cyangwa ngo ibyemeze ku mugaragaro.
Ibitero by’indege za Israel bimaze guhitana abantu 639 muri Iran, nk’uko bitangazwa n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran (Human Rights Activists News Agency). Muri abo harimo abayobozi bakuru b’ingabo n’abashakashatsi mu bya nikleyeri.
Ku ruhande rwa Israel, abantu 24 b’abasivili bamaze kugwa mu bitero bya misile byatewe na Iran, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano.
Impande zombi zivuga ko ziri kwibasira ibigo bya gisirikare n’iby’ubwirinzi.
Itangazamakuru ryo muri Iran ryatangaje ko drone yaguye ku nzu y’umuturage mu mujyi wa Tehran, ariko ntiryatanze ibisobanuro birambuye.
Nubwo ibitero bya Israel ku nganda za nikleyeri ya Iran bifatwa nk’ibitaragira ingaruka zikomeye ku bidukikije, hari amakuru y’uko igitero cyagabwe kuri santeri ya Bushehr gishobora guteza ibibazo bikomeye bya nikleyeri.

Israel yatangaje ko intego ari ukurimbura ubushobozi bwa Iran mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi ariko ko idashaka gutera igice cyose cy’akarere no guteza ihumana rikomeye ku bidukikije, cyane ko ako karere karimo abaturage benshi ndetse kakaba n’isoko rinini ry’ibikomoka kuri peteroli.
Inama ya Geneva yari iteganijwe gutangira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu. Niho habereye amasezerano yo mu 2013 agamije kugabanya gahunda ya nikleyeri ya Iran hagasubukurwa ubucuruzi no gukuraho ibihano. Aya masezerano arambuye yakurikiye mu 2015.
Trump yakuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ayo masezerano mu 2018. Indi ntera y’ibiganiro hagati ya Iran na Amerika yahagaritswe ubwo Israel yatangiraga kwibasira ibikorwa bya nikleyeri n’ibikoresho bya misile bya Iran ku wa 12 Kamena 2025.
Trump yagiye atangaza amagambo akanganye asaba Tehran gusubukura ibiganiro. Intumwa ye yihariye mu karere, Steve Witkoff, bivugwa ko imaze kuvugana na Araqchi inshuro nyinshi guhera mu cyumweru gishize.
Televiziyo y’igihugu ya Iran yatangaje ko hafashwe umuntu ukekwaho kuba intasi ya Mossad, urwego rw’iperereza rwa Israel, washinjwaga kohereza amakuru y’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Iran binyuze kuri porogaramu ya WhatsApp.
Amatsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Iran aravuga ko amahirwe yo guhindura ibintu ashobora kuba yegereje, ariko bamwe mu bakoze imyigaragambyo yabanje batangaje ko badashaka gutangiza imvururu rusange mu gihe igihugu kiri mu ntambara.
Itangazamakuru rya Leta muri Iran ryatangaje ko habaye imyigaragambyo mu mijyi itandukanye, rivuga ko ari imyigaragambyo y’“umujinya n’intsinzi.”
Mu gihe abayobozi bo mu burengerazuba n’akarere bavuga ko Israel ishaka gusenya ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.



Umwanditsi: Alex RUKUNDO










