Ku nshuro ya kabiri, ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwemeje ko bugiye kongera gukora ibirori byiswe ‘Zacu Gala’ ku nshuro kabiri ariko noneho bikazaba bivuguruye ugereranyije n’ibyabaye ku nshuro mbere.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Frank Kanyamurera ushinzwe iyamamazabikorwa bya Zacu Entertainment, yavuze ko ibirori by’uyu mwaka bizaba bitandukanye n’ibyabaye umwaka ushize.
Ati “Umwaka ushize twatangije ibi birori gusa byari bito kuko byari ibyo kwishimana n’abantu twagiye dukorana, gusa kuri iyi nshuro twaguye iki gikorwa kuko noneho turi gutumira abantu bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro yaba abakinnyi ba sinema, abahanzi n’abandi batandukanye.”

Yakomeje ahamya ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bategure ibirori bikomeye byashimisha abakinnyi ba sinema ariko bikabahuza n’ababa mu yindi si y’imyidagaduro.
Ati “Inshuro nyinshi usanga nta gikorwa gihari kiduhuza nk’abakora sinema yewe tukaba twasabana n’abandi babarizwa mu yindi si y’ubwamamare, nibyo rero turi kubaka mu cyo twise ‘Zacu Gala’ kandi twizeye ko bizagenda neza.”
Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nubwo icyabaye umwaka ushize cyo cyari icyo guhuriza abakinnyi n’abandi bakoranye na Zacu Entertainment mu birori byo gusoza umwaka, kuri ubu bakaba bifuje kubyagura bikarushaho kuba binini.
Kwinjira mu birori bya ‘Zacu Gala’ biteganyijwe kubera muri M Hotel, bizaba ari ukuba ufite ubutumire.







