U Rwanda rumaze kugira abakinnyi benshi bakina hanze yarwo aho tugiye kurebera hamwe uko bitwaye mu mpera z’iki cyumweru cyasojwe.
Hakim Sahabo uherutse kwerekeza mu ikipe nshya yo mu Bubiligi ya K. Beerschot V.A, imutiye muri Standard de Liège, bwa mbere yahawe umwanya ubanzamo mu kibuga.
Sahabo yakinnye iminota 78, ariko ikipe ye ikomeza kuba mu bihe bibi kuko yatsinzwe na Royale Union SG ibitego 4-0, ikomeza kubura amanota atatu ku nshuro ya munani yikurikiranya. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Nshuti Innocent na we wasinyiye Sabail PFK ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, yabonye amahirwe yo kubanza mu kibuga mu mpera z’icyumweru, ubwo bakinaga na Kapaz.
Uyu rutahizamu yavuyemo ku munota wa 80 ikipe ye yamaze kubona igitego kimwe ari na cyo cyabonetse muri uyu mukino.
Myugariro Mutsinzi Ange ukina muri iyi Shampiyona ya Azerbaijan by’umwihariko muri Zire FK, yitwaye neza mu cyumweru gishize kuko yakinnye umukino wose ubwo ikipe ye yatsindaga Shamakhi ibitego 2-1.
Zire FK iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 muri shampiyona, aho ikomeje kwitwara neza yazakina amajonjora y’irushanwa rya UEFA Conference League.
AFC Leopards yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur, yanganyije na Murang’a Seal igitego 1-1. Ni umukino uyu rutahizamu w’amavubi yongeye guhabwamo amahirwe yo gukina.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’Umunsi wa 19 wayihuje na Club Brugge KV U23, zinganya igitego 1-1. Iyi yabaye inshuro ya kane yikurikiranya iyi kipe itabona amanota atatu.
Gueulette ukina mu kibuga hagati yabanje mu kibuga, ku munota wa 30 ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse anasimbuzwa ku wa 88.
Mu cyumweru gishize ni bwo myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yabazwe imvune yo mu ivi, ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Chypre, yanganyije na Nea Salamis 0-0, uba umukino wa karindwi itakaza.
Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, yatsinze umukino wa karindwi wikurikiranya, ubwo yanyagiraga Al-Khmes ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona.
Uyu mukinnyi ntabwo ari kugaragara mu mikino y’ikipe ye kuko yagize imvune itamwemerera gukina.
Abakinnyi ba FC Kryvbas Kryvyi Rih, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, bakomeje gutegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona yo muri Ukraine, aho mu mpera z’icyumweru bakinnye umukino wa gicuti bagatsinda O. Ljubljana yo muri Slovenia igitego 1-0.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, kuko bisigaye bigorana, ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyari no ku rutonde rw’abakinnye na Free Agents bakayitsinda 4-0.
Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje umwiherero wo gukina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona yabo iteganyijwe muri Gashyantare 2024.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.
Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi Zira PFK igenderaho
Hakim Sahabo akomeje guhabwa amahirwe yo gukina muri K. Beerschot V.A
Imanishimwe Emmanuel yagize imvune izatuma amara igihe kinini hanze y’ikibuga