Umuhanzikazi nina Roz yatangaje zimwe mu mbogamizi yagiye agira mu guhuza umwuga w’umuziki n’ibikorwa bya politiki, ashingiye ku bunararibonye n’urugendo rw bwite.
Nana Roza yavuze ko kubasha guhuza ibi byombi bisaba imbaraga nyinshi kandi zidasanzwe no kkwihangana gukumeye, agaragaza ko izi nzego zombi “zimeze nk’amazi n’umuriro” ku ko bidashoboka ku muntu utiteguye neza.
Yashimangiye ko kugira imyitwarire myiza (discipline) ari itsinzi ikomeye ibyo n’ingenzi cyane, avuga ko iyo udafite abantu bagufasha kandi bagushyigikira, bigorana gukomeza muri izi nzego zombi.
Uyu muhanzikazi wavuyemo umunyapolitiki yanagaragaje ko ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga ari ikintu abantu badakwiye gufata nk’aho ari ubushobozi buke, ndetse anagira inama abifuza kujya muri politiki cyagwa gukomeza umuziki ko badakwiye ku byinjiramo badafite ubushobozi buhagije.
Yagize ati:“Niba udafite ubushobozi buhagije, ntugerageze guhuza politiki n’umuziki. Bisaba imyitwarire ihamye n’itsinda ryiza rikomeye kandi rigushyigikira ku mpande zombi yaba kuruhande rwa politiki cyagwa mu muziki. Kandi mu bijyanye n’amafaranga, niba utiteguye, ntutekereze kubigerageza.”
Yakomeje avuga ko politiki ari umwe mu mirimo imusaba amafaranga kandi menshi kurusha indi mirimo yose yigeze akora.
Yagize ati:“Njye ku giti cyanjye, sinari narigeze ku bona ikintu gisaba amafaranga nka politiki. Abanyapolitiki bose n’abo kubahwa pe!!.”
Nina Roz yanaboneyeho gushimira abaturage ba Ssembabule, abizeza ko n’ubwo yinjiye muri politiki, atigeze ahinduka cyagwa ngo areke kuririmba.
Yagize ati: “Nohereje indamutso ku baturage ba Ssembabule. Sinshaka ko batekereza ko nahindutse cyagwa se ngo nahagaritse kuririmba ’oya’. Ndabashimira cyane ku nkunga bampaye, kuko yagize uruhare runini mu bikorwa byanjye byo kwiyamamaza kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo.”







