Mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Nyanza, inzego z’umutekano zatabaye zikuraho grenade yari ibitswe mu rugo rw’umuturage, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko hari igikoresho gishobora guteza impanuka.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Akabakene, Akagari ka Higiro, ku wa 31 Ukuboza 2025, aho urwego rushinzwe gutegura no gusenya ibisasu rwageze aho iyo grenade yari iri, ruyitegura mu buryo bwizewe.
Amakuru y’iyo grenade yamenyekanye ku wa 30 Ukuboza 2025, nyuma y’uko umugore witwa Nibarere Marie Rose w’imyaka 51 atanze amakuru mu nteko y’abaturage, avuga ko umugabo we Mutabaruka Théophile w’imyaka 49 afite grenade imanitse mu gikoni cy’urugo rwabo. Ibyo byakurikiwe n’iperereza ryihuse ry’inzego z’umutekano.

Nyuma yo kugera aho bivugwa, inzego z’umutekano zasanze koko hari grenade yo mu bwoko bwa Totasi, maze Mutabaruka avuga ko yayitoye mu ishyamba mu mwaka wa 2020, ayitahana mu rugo rwe.
Ku munsi wo kuyitegura, byabaye nko mu masaha y’ijoro hafi y’isoko rya Nyaruteja, bituma urusaku rwatewe n’igikorwa cyo kuyitegura rutera igihunga mu baturage bari hafi aho. Abantu babiri bakomerekejwe n’impanuka yatewe no guhunga, nyuma yo kwikanga urusaku.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Tumusifu Jérome, yavuze ko umwe mu bakomeretse ari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Mushimiyimana Diane, wakomeretse ubwo yari ari kumwe n’abandi bantu bagahunga bagwirirana.
Yagize ati: “Abaturage bari hafi aho bumvise urusaku, barikanga bariruka, bagwirirana, umwana agwa ku ibuye rimukomeretsa. Yabanje kwitabwaho ku Bitaro bya Kibirizi, nyuma bamusangamo ko biremereye bamwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).”
Gitifu Tumusifu yanahakanye amakuru yavugwaga n’abantu batandukanye ko hari uwaba yahitanywe n’iyo grenade, ashimangira ko nta muntu wahitanye n’iyo mpanuka, kandi ko inzego z’umutekano zakoranye ubunyamwuga mu gukuraho icyo gikoresho gishobora guteza ibyago.
Yibukije abaturage akamaro ko gutanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bakeka ko hari ibikoresho byahungabanya umutekano, anasaba kudahishira inzego zibishinzwe, kuko kubika bene ibyo bikoresho mu ngo bishyira ubuzima bw’abantu benshi mu kaga.
Inzego z’umutekano zasabye abaturage gukomeza ubufatanye, bagatanga amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage muri rusange.









