Cryptocurrency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.
Banki Nkuru ya Ghana yatangaje ko igiye gutangiza igerageza ku ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘Cryptocurrency’.
Biteganyijwe Ghana izatangira iri gerageza muri Nzeri 2021, ariko iri faranga ry’ikoranabuhanga rigakora ryunganirana n’amafaranga asanzwe akoreshwa muri Ghana azwi nka Cedi.
Guverineri wa mbere wa Banki ya Ghana, Maxwell Opoku-Afari yavuze ko bahisemo gutangiza ikoreshwa ry’iri faranga ry’ikoranabuhanga kuko icyorezo cya COVID-19 cyahinduye ibijyanye n’ubukungu bijya mu buryo bw’ikoranabuhanga cyane.

Maxwell Opoku-Afari – Guverineri wa mbere wa Banki ya Ghana
-
Ubuzima bwo mu Mutwe mu Rubyiruko: Ijwi Ryirengagizwa?
Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ntabwo kigaragazwa n’ibikomere ku mubiri, ahubwo kigaragarira mu mwijima w’amarangamutima no mu buzima bwo mu bwonko. Mu gihe benshi mu rubyiruko bugarijwe n’agahinda gakabije (depression), guhangayika gukabije (anxiety), kwigunga, cyangwa no gutekereza kwiyahura, ubufasha buracyari buke cyangwa ntibubageraho.
-
Abiga iby’ubumenyingiro bashyiriweho uburyo bushya bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga
Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET na IPRC, bashyiriweho uburyo bushya bwo kwiga bifashishije ikoranabuhanga, aho bazajya babona amasomo anyuranye kuri internet harimo n’ateguye mu buryo bw’amajwi (Audio). Ubu buryo bwo kwiga bwashyizweho binyuze mu mushinga wiswe BRITE (Building Reselience in TVET through E-learning) watangijwe n’Umuryango MasterCard Foundation mu Ukuboza 2020, hagamijwe gufasha abanyeshuri…
-
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bazasura mu rugendo rwabo rw’isi bise “Everywhere World Tour”, rugamije kugeza umuziki wo kuramya Imana ku bakunzi babo hirya no hino ku migabane itandukanye. Uru rugendo ruzatangira mu ntangiriro za Werurwe, rukazenguruka…
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu hataremezwa itariki iri faranga rizatangira gukoresherezwaho.
Kugeza ubu ibihugu byo muri Afurika birimo Maroc, Misiri, Kenya na Afurika y’Epfo byatangiye gukora inyigo zo kureba uburyo byatangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga.
Muri Kamena 2021 Banki Nkuru y’u Rwanda na yo yatangaje ko iri gukora ubushakashatsi n’inyigo bigamije kureba uko mu Rwanda hatangira gukoreshwa ifaranga ry’ikoranabuhanga.
Byagaragaye ko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rishobora gukemura bimwe mu bibazo ifaranga rifatika rifite birimo ibijyanye n’ivunjisha igihe ugiye kugura ibintu hanze, igiciro kigenda mu ikorwa ry’amafaranga ndetse no kuyacungira umutekano n’ibindi.










