Umucuranzi uvaga umuziki (Dj) akaba n’umunyamakuru Etania Mutoni ari kwitegura gukora ikintu gikomeye cyane ko azaba ari mu bazasusurutsa abazitabira Pool Party Programme izabera mu iserukiramuco rya Afro Nation Festival riteganyijwe vuba aha.
Etania Mutoni abaye Dj wa mberer w’umugore ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba ugiye gucurangira muri iri serukiramuco.
Igitaramo cye cyiswe “Life of the Party – Sounds by Etania” giteganyijwe kuba ku wa Gatanu guhera saa sita z’amanywa kugeza saa cyenda z’amanywa (12:00–15:00).
Iyi Pool Party ni kimwe mu bikorwa bigize gahunda yagutse y’iserukiramuco rya Afro Nation, rizatangira mbere y’ibitaramo bikomeye bizabera ku mucanga, rikaba rizanabanzirizwa n’ibindi birori bitandukanye byateguwe mu buryo bwihariye bigamije gushimisha abitabiriye iri serukiramuco.
Iki gikorwa kizabera muri Kimpton Atlântico Algarve, kikaba bivugwa ko kizitabirwa gusa n’abazaba bafite amatike yihariye arimo n’amacumbi yaAfro Nation.








