Umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko ibirego biregwamo umunyamakuru MC Kats bimaze iminsi, atari ukuri. Uyu munyamakuru yashinje Ishyirahamwe ry’Abahanzi (UNMF – Uganda National Musicians Federation) ko ryahaye umuhanzikazi Fille Mutoni inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda (Shs 25 million), mu gihe bivugwa ko ibyo yavuze bitigeze bikorwa.
Agaruka kuri ibyo birego, Eddy Kenzo yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko ayo makuru ari ibihuha. Yunzemo ko ibyo byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye n’ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko inyandiko zivuga ko UNMF yatanze ayo mafaranga ari inyandiko mpimbano. Anashimangira ko UNMF itigeze igirana amasezerano y’ubufatanye (MoU) na MC Kats ajyanye no gufasha Fille Mutoni.
Yagize ati: “Amakuru yatangajwe avuga ko ishyirahamwe ryatanze miliyoni 25Shs, ni icengezamatwara ry’itangazamakuru. Si buri kintu cyose gisohoka mu bitangazamakuru kiba ari ukuri. Amakuru yose mwabonye cyangwa mwumvise yari ibinyoma.”

Kenzo yasobanuye ko uruhare UNMF ishyirahamwe ryagize mu buzima bwa Fille Mutoni rutari urw’amafaranga, ahubwo rwari urwo kumufasha mu bihe yari arimo bikomeye. Yavuze ko Fille ari we wabegereye, avuga ko atameze neza, maze UNMF ikamufasha kumujyana mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe (rehabilitation).
Yagize ati: “Icyo nzi n’uko Fille yatwegereye akatubwira ko atameze neza. Tumufasha kumujyana mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, kikamwitaho igihe runaka, kandi twamusuraga kenshi bishoboka.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’aho Fille atangiye kumera neza, UNMF yamuteguriye ibirori byo kumwakira (welcome party), ndetse bakanagirana urugendo mu Rwanda. Nyuma y’icyo gihe, Kenzo yavuze ko UNMF yahise imureka akomeza ubuzima bwe bwite.
Yagize ati: “Amaze kumva amerewe neza, twamuteguriye ibirori byo kumwakira, ndetse tujyana no mu Rwanda. Kuva icyo gihe, yahise akomeza ubuzima bwe nk’abandi bose.”
Ibi bisobanuro bya Eddy Kenzo bije mu gihe hagikomeje impaka n’ibiganiro byinshi mu ruhame ku bijyanye n’ukuntu Fille Mutoni yafashijwe mu rugendo rwe, ndetse n’uruhare abantu batandukanye n’imiryango itandukanye bagize mu kumuba hafi mu bihe bikomeye.







