Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje impamvu atari kwiyiriza nk’abandi bisilam mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, avuga ko afite ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Uyu muyobozi wa Big Talent Entertainment yavuze ko arwaye bikomeye indwara y’igifu (ulcers), bityo bigatuma adashobora kumara amasaha menshi adafata amafinguro.
Nk’uko Kenzo yabisobanuye, kwiyiriza bishobora gutuma uburwayi bwe burushaho gukomera, ari yo mpamvu uyu mwaka yahisemo gufata amafunguro bityo ntabashe gukurikiza umugenzo w’idini.
Yagize ati: “Sinyibasha kwiyiraza ubusa kubera ko mfite ubundwayi bw’igifu butuma ntabasha kumara amasaha menshi ntafunguye.”
Nubwo Atari kwiriza, uyu muhanzi yavuze ko yifatanyije n’abari kwiyiriza mu iki gihe cy’ukweze kwa Ramadhan, abaha ibiribwa bibafasha gufungura igihe izuba rirenze.
Kenzo yisanze ku rutonde rw’abahanzi bo muri Uganda barimo Lil Pazo na Bebe Cool, kuba ari abaisilamu bigeze gutangaza ko hari igihe batabasha kwiyiriza muri uku kwezi gutagatifu.
Kenzo yanagarutse ku mubano we na Bobi Wine, asobanura ko nta rwango rwihariye bafitinye nubwo hari aho batavuga rumwe, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire ya politiki, by’umwihariko ku myigaragambyo.
Kenzo yavuze ko afite impungenge ko imyigaragambyo ishobora guhungabanya umutekano w’ igihugu.
Yagize ati: “Nta rwango mfitanye na Bobi Wine. Dushobora kutavuga rumwe bitewe n’imyitwarire yi we. Twagize amahoro n’umutekano mwinshi ku buryo tatanazi urusaku rw’amasasu. Rero ntidushaka abahugabanta umutekano, ntidushaka gusubira mu bihe byashije. Ikindi simbishyigikiye na gato.”
Yasoje avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveniko ari bwo bugezweho, cyane ko abaturage bashyigikiye biyongereye bava kuri miliyoni 12 bakagera kuri miliyoni 50.





