Itsinda rigizwe n’abahanzi batatu ryitwa B2C Entertainment ryatangaje ko ritita ku makimbirane aterwa n’umuziki cyagwa aturuka ku bahanzi, ibi babitagaje badaciye ku ruhande.
Mu kiganiro iri tsinda rya B2C ryagiranye na podacast, aba bahanzi bagaragaje icyizere gikomeye bafite mu myanya w’umuziki, bashimangiye ko nta muhanzi ushobora kubahangara mu bijyanye n’umuziki bakora.
Icyakora kuri B2C, si ukugaragaza ko ari bo bari ku isonga mu muziki. Bavuga ko ubu bashishikajwe n’ibirenze amakimbirane, ahubwo ko bahugiye mu gushaka ubutunzi n’amafaranga.
Aba bahanzi bakomeza bavuga ko icyo bashyize imbere muri iki gihe ari ugushaka amafaranga, aho guhangana n’abandi bahanzi.
Bagize bati: “Nta muntu ushobora kuduhangara ‘oy’ kuko twe duhugiye mu gushaka amafaranga, nta bindi.”
B2C banongeye gushimangira ko badaha agaciro igitekerezo cy’uko hari amarushanwa mu muziki cyagwa ibitaramo. Nta wundi ubona ibintu mu buryo tubibona mo, nta wundi muhanzi ukora ibyo bakora.
Bashoje bagira bati: “Mu by’ukuri, nti dushishikajwe n’amarushanwa, ndetse nta n’ibitaramo dufite. Hari uwo uzi uririmba nkatwe B2C?”






