Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina nka “Diddy” yagabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki azafungurirwaho yongeye guhinduka yigizwa imbere.
Uyu muraperi w’icyamamare ari mu gihano yakatiwe cyo gufungwa imyaka ine n’amezi abiri. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu, akaba azafungurwa ku wa 15 Mata muri 2028.
Diddy agabanyirijweho iminsi icumi ku itariki yari iherutse gutangazwa ko azafungurirwaho. Byavuye ku wa 4 Kamena 2028 byigizwa imbere biba ku wa 15 Mata 2028.
Diddy afungiye muri gereza ya Fort Dix Federal Correctional Institution, iherereye muri Leta ya New Jersey, yajyanywemo kuva mu Ukwakira kwa 2025 avuye mu yindi gereza.
Muri uko kwezi, Diddy w’imyaka 56 y’amavuko akaba ari na we washinze studio ya “Bad Boy Records”, yari yategetswe kumara indi myaka itanu agenzurwa n’inzego zibishinzwe nyuma yo gufungurwa ndetse akishyura n’ihazabu y’ibihumbi 500$.






