Umunyabugeni kuri TikTok ndetsa akanaba umucuruzi wakoreraga kuri marandasi, Diana Namulinde wamamaye ku mazina nka Dianah Skys, yashyiguwe ejo tariki 06 Gashyantare 2026, mu gace ka Namayumba.
Dianah Skys, umurambo we wabonetse ku wa Gatatu mu nzu yabagamo I Kyanja, mu nkengero z’umujyi wa Kampala, bikekwa ko yaba yarishwe nizwe cyagwa arozwe.
Amakuru aturuka muri polisi avuga ko ukekwaho icyaha, umuzamu ukorana na sosiyete ya Gibeon Security Systems, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Mbere saa tatu (09:00 AM) ku muhanda wa Northern bypass mu gace ka Kisasi, aho bivugwa ko yashakaga gutorokana ibintu bikekwa ko byari ibya nyakwigendera.
Aho bivugwa ko kandi yafashwe n’umukoresha we. Bivugwa ko yari afite amavalisi abiri manini n’isakoshi ya mudasobwa.
Iperereza ryakurikiyeho ryagaragaje ko ibyo bikoresho byari ibya Diana Namulinde, umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko wabaga muri Nicholas Apartments mu gace ka Kwaata Zone, i Kyanja.
Nyuma yo ku mukorera umuhango wo kumusezeraho wabereye mu rugo iwabo ku ivuko i Kyebando muri Nansana ku ya 05 Gashyantare, akaba yarashyiguwe ejo tariki ya 6 Gashyantare 2026, i Namayumba- Kyampisi saa munani z’amanywa.







