Imbuga nyinshi zo ku isi, zirimo iz’ibitangazamakuru nka Associated Press, Sky News na BuzzFeed, zigiye kugira ububasha bwo guhagarika porogaramu za “Artificial Intelligence” (AI) zizwi nka bots mu gukura amakuru ku mbuga zitabiherewe uburenganzira.
Ibi bije nyuma y’uko sosiyete y’ikoranabuhanga Cloudflare, isanzwe icumbikira kimwe cya gatanu cy’imbuga zose ku isi, itangije uburyo bushya bwo gucunga no kurinda amakuru y’abayikoresha.
Izo bots, zitwa na bamwe “rusahuzi za data”, ni porogaramu zifite ubushobozi bwo gusura imbuga za internet zigakuramo amakuru zikeneye. Kompanyi nyinshi zikora AI zikoresha bots nk’izi mu gutoragura amakuru yo gutoza no kunoza porogaramu zazo.
Cloudflare ivuga ko uburyo bushya yateje imbere buzafasha imbuga gutangira kwishyuza izo kompanyi igihe zikoreshereje amakuru yazo, bikarinda ko ibihangano by’abantu byibwa bidahawe agaciro.
Abahanzi, abanditsi, abanyamakuru ndetse n’abandi bahanzi bagaragaje impungenge, bavuga ko ibihangano byabo bikoreshwa mu gutoza porogaramu za AI batabiherewe uburenganzira cyangwa ngo bishyurwe. Mu Bwongereza, ibi byatumye abahanzi bazwi barimo Sir Elton John batongana na Leta, basaba ko habaho amategeko abarengera.
Cloudflare yavuze ko iri koranabuhanga rigamije gufunga imiryango kuri za bots za AI, zikusanya inkuru, amafoto, amashusho n’inyandiko z’abantu, ariko ntizohereze abasomyi ku mbuga z’inkomoko. Ibi bituma nyir’inkuru atabona inyungu izikomokaho.
Roger Lynch uyobora sosiyete ya Condé Nast, ifite ibinyamakuru nka GQ, Vogue na The New Yorker, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu kurengera itangazamakuru. Yagize ati: “Ibi bizatuma habaho ubufatanye busesuye hagati y’abatanga amakuru n’abayakoresha, binarinde abanyamakuru n’abahanga ibikorwa byabo.”
Mu buryo bwo kugerageza iri koranabuhanga, Cloudflare yahise irishyira ku mbuga zimwe na zimwe ziri ku rubuga rwayo, cyane cyane izitangiye gukoresha serivisi zayo vuba aha.
Ni mu gihe kandi ibinyamakuru bikomeje gushinja kompanyi za AI gukoresha inkuru n’ibindi bikoresho byabo batabiherewe uburenganzira. Vuba aha, BBC yihanangirije sosiyete ya AI yo muri Amerika yitwa Perplexity, iyisaba guhagarika gukoresha ibiyikomokaho ndetse no kwishyura ibimaze gukorwa.
Cloudflare yatangaje ko bots za AI zisaba amakuru arenga miliyari 50 buri munsi ku muyoboro wayo, ibintu ifata nk’igihangayikishije.
Mu gukemura ibi bibazo, Cloudflare irimo no gukora uburyo bwiswe “Pay Per Crawl”, aho kompanyi za AI zizajya zishyura igihe zishatse gukoresha amakuru y’umwimerere yo ku mbuga runaka.
Matthew Prince, uyobora Cloudflare, yavuze ko niba internet igomba gukomeza gutanga umusaruro mu gihe cy’iterambere rya AI, hagomba kubaho uburyo bushya burengera abatanga amakuru. Ati: “Turimo gushyiraho uburyo bufasha buri wese kandi bukarengera uwakoze ibihangano.”
Nubwo iri koranabuhanga ryashimwe, bamwe bavuga ko ritazahagarika burundu ibikorwa bya bots zidaha agaciro amategeko asanzwe abuza gukoresha amakuru y’abandi.
Ed Newton-Rex washinze Fairly Trained, avuga ko nubwo ari intambwe, ari nto cyane. Ati: “Ni nko gusiga igisebe igipfuko kandi gikwiye kubagwa. Niyo mpamvu amategeko akwiye kugira uruhare rukomeye mu kurinda ibihangano by’abantu.”
Baroness Beeban Kidron, umunyabugeni ukomeye, yavuze ko Cloudflare yerekanye ubushake bwo kuyobora isi mu kurengera abahanzi. Ati: “Niba dushaka ko abantu batekana, kompanyi za AI zigomba kwishyura ibyo zikoreshaho kugira ngo haboneke iterambere rirambye.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO