• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Iyobokamana

Impamvu Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rufatwa nk’icyo kwifuriza buri Muyisilamu

Impinga Media by Impinga Media
October 25, 2021
Reading Time: 3 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp
Urugendo rw’i Mecca: Ubuzima bwo guhura n’Imana no kuzuza inkingi z’Idini ya Islam

Buri mwaka ibihumbi by’Abayisilamu baturutse impande n’impande bakora urugendo rutagatifu rw’iminsi itanu rwitwa “Hajj”, berekeza i Mecca muri Arabie Saoudite, ahafatwa nk’Umujyi Mutagatifu kuri bo.

Urwo rugendo rukorwa mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe ya Islam. Ni ngombwa ku Muyisilamu wese ufite amikoro akagira n’ubuzima buzira umuze, aho asabwa nibura kurukora inshuro imwe mu buzima bwe

Rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera kw’Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo; gusenga gatanu ku munsi; gutanga amaturo no gufunga igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Urw’uyu mwaka (2021) rwabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021 rwari rwateganyirijwe kwitabirwa n’abatarenze ibihumbi 60 hirindwa COVID-19, umubare uri hasi cyane ugeranyije na miliyoni ebyiri n’igice barwitabiriye mu 2019.

The National News yatangaje ko Arabie Saoudite yabujije abaturage bayo kujya muri urwo rugendo kubera icyorezo.

Ibikorwa mu minsi itanu ya Hajj

Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rusaba gukurikiza intambwe zatewe n’Intumwa y’Imana Mohammed yarukoze bwa mbere mu myaka 1.400 ishize.

Intambwe ya mbere ni iyitwa “Ihram” ifatwa nk’uburyo bwo kubategura mu mitekerereze no ku mubiri mbere y’uko urugendo nyirizina rutangira. Aha abagabo basabwa kwambara imyambaro itadoze kandi imeze neza (irimo uwo bakenyera n’umwitero); bakirinda uburakari kandi ntibakore imibonano mpuzabitsina. Abagore basabwa kwambara ibitabegereye.

Ibyo babikora batarambuka imbibi zizwi nka “Miqat” ngo bagere i Mecca.

Muslim Aid isobanura ko kwambara umwambaro umwe biba bigamije kubakuramo ubusumbane busanzwe bwo mu Isi, bakibona bareshya haba abagore n’abagabo cyangwa abakire n’abakene.

Bakigera i Mecca baba bagomba gukora iyitwa “Tawaf” aho bazenguruka inyubako yitwa Kaaba iri rwagati mu Musigiti wa Masjid al-Haram. Bahazenguruka inshuro zirindwi batangira urwo rugendo, banarusoza bikaba uko.

Hasobanurwa ko Abayisilamu bose basenga bareba mu cyerekezo Kaaba irimo, ariko si yo baba baramya.

Intambwe ikurikiraho ni iyitwa “Sa’ee”. Aha ngaha berekeza mu misozi ya Safa na Marwa bakahagenda inshuro zirindwi baza basubirayo mu kuzirikana urugendo rwakozwe na Hagar wari umugore wa Abraham. Yarukoze ashaka amazi yo guha umwana we wari ufite inyota.

Hagar ni we wabyaranye na Abraham umwana w’imfura witwa Ismaël. Yakoze urugendo rugoye hagati y’iyo misozi ashaka amazi y’uwo muhungu we.

Kuri uwo munsi kandi bagenda bihuta bibuka igitangaza Imana yakoze igaha uwo mugore n’umuhungu we amazi kizwi nka ”Zam zam Well”.

Bahava berekeza mu Mujyi wa Mina ubambyemo amahema menshi, mu rugendo rwa kilometero umunani bagenda n’amaguru cyangwa bakifashisha imodoka.

Bahamara ijoro ryose kugeza umuseke utambitse, basengera mu kibaya cyaho. Ni ho Abraham yatereye amabuye umubisha ubwo yamugeragezaga ngo asuzugure Imana.

Nyuma y’aho bagenda kilometero 14 berekeza ku musozi wa Arafat, aho Mohammed yavugiye ubutumwa bwe bwa nyuma. Kuhasengera bifatwa nk’aho ari ko gasongero k’urugendo rutagatifu,bakahamara igihe bahimbaza banazirikana Imana bucece.

Bava aho ngaho berekeza ahitwa Muzdalifah, mu Majyepfo ya Mina aho batora amabuye mato bifashisha mu muhango wa nyuma w’urugendo rwabo.

Bwa nyuma habaho icyitwa “Ramy Al Jamarat”, umuhango ukorwa abagiye mu rugendo rutagatifu batera ya mabuye ku bikuta bitatu byitwa “Jamarat” biba i Mina.

Bahita bagaruka i Mecca bakongera kuzenguruka Kaaba inshuro zirindwi.

Urugendo rurangiye, hakorwa icyitwa “Eid Al Adha” cyangwa umuhango wo gutura igitambo umara iminsi itatu, ari nawo urushyiraho akadomo. Aha babaga intama inyama bakaziha abakene.

Urugendo  rutagatifu rwo kujya Mecca.

Inyubako irimo ibara ry’umukara iri hagati ni yo yitwa KaabaUrugendo rutagatifu rw’i Mecca rwitabirwa n’ibihumbi by’Abayisilamu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi. Aha ni ku Musigiti wa Masjid al Haram aho bahurira

Rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera kw’Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo; gusenga gatanu ku munsi; gutanga amaturo no gufunga igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Urw’uyu mwaka ruzaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021 rwateganyirijwe kwitabirwa n’abatarenze ibihumbi 60 hirindwa COVID-19, umubare uri hasi cyane ugeranyije na miliyoni ebyiri n’igice barwitabiriye mu 2019.

The National News yatangaje ko Arabie Saoudite yabujije abaturage bayo kujya muri urwo rugendo kubera icyorezo.

Ibikorwa mu minsi itanu ya Hajj

Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rusaba gukurikiza intambwe zatewe n’Intumwa y’Imana Mohammed yarukoze bwa mbere mu myaka 1.400 ishize.

Intambwe ya mbere ni iyitwa “Ihram” ifatwa nk’uburyo bwo kubategura mu mitekerereze no ku mubiri mbere y’uko urugendo nyirizina rutangira. Aha abagabo basabwa kwambara imyambaro itadoze kandi imeze neza (irimo uwo bakenyera n’umwitero); bakirinda uburakari kandi ntibakore imibonano mpuzabitsina. Abagore basabwa kwambara ibitabegereye.

Ibyo babikora batarambuka imbibi zizwi nka “Miqat” ngo bagere i Mecca.

Muslim Aid isobanura ko kwambara umwambaro umwe biba bigamije kubakuramo ubusumbane busanzwe bwo mu Isi, bakibona bareshya haba abagore n’abagabo cyangwa abakire n’abakene.

Bakigera i Mecca baba bagomba gukora iyitwa “Tawaf” aho bazenguruka inyubako yitwa Kaaba iri rwagati mu Musigiti wa Masjid al-Haram. Bahazenguruka inshuro zirindwi batangira urwo rugendo, banarusoza bikaba uko.

Hasobanurwa ko Abayisilamu bose basenga bareba mu cyerekezo Kaaba irimo, ariko si yo baba baramya.

Intambwe ikurikiraho ni iyitwa “Sa’ee”. Aha ngaha berekeza mu misozi ya Safa na Marwa bakahagenda inshuro zirindwi baza basubirayo mu kuzirikana urugendo rwakozwe na Hagar wari umugore wa Abraham. Yarukoze ashaka amazi yo guha umwana we wari ufite inyota.

Hagar ni we wabyaranye na Abraham umwana w’imfura witwa Ismaël. Yakoze urugendo rugoye hagati y’iyo misozi ashaka amazi y’uwo muhungu we.

Kuri uwo munsi kandi bagenda bihuta bibuka igitangaza Imana yakoze igaha uwo mugore n’umuhungu we amazi kizwi nka ”Zam zam Well”.

Bahava berekeza mu Mujyi wa Mina ubambyemo amahema menshi, mu rugendo rwa kilometero umunani bagenda n’amaguru cyangwa bakifashisha imodoka.

Bahamara ijoro ryose kugeza umuseke utambitse, basengera mu kibaya cyaho. Ni ho Abraham yatereye amabuye umubisha ubwo yamugeragezaga ngo asuzugure Imana.

Nyuma y’aho bagenda kilometero 14 berekeza ku musozi wa Arafat, aho Mohammed yavugiye ubutumwa bwe bwa nyuma. Kuhasengera bifatwa nk’aho ari ko gasongero k’urugendo rutagatifu,bakahamara igihe bahimbaza banazirikana Imana bucece.

Bava aho ngaho berekeza ahitwa Muzdalifah, mu Majyepfo ya Mina aho batora amabuye mato bifashisha mu muhango wa nyuma w’urugendo rwabo.

Bwa nyuma habaho icyitwa “Ramy Al Jamarat”, umuhango ukorwa abagiye mu rugendo rutagatifu batera ya mabuye ku bikuta bitatu byitwa “Jamarat” biba i Mina.

Bahita bagaruka i Mecca bakongera kuzenguruka Kaaba inshuro zirindwi.

Urugendo rurangiye, hakorwa icyitwa “Eid Al Adha” cyangwa umuhango wo gutura igitambo umara iminsi itatu, ari nawo urushyiraho akadomo. Aha babaga intama inyama bakaziha abakene.MeccaInyubako irimo ibara ry’umukara iri hagati ni yo yitwa KaabaUrugendo rutagatifu rw’i Mecca rwitabirwa n’ibihumbi by’Abayisilamu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi. Aha ni ku Musigiti wa Masjid al Haram aho bahurira

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y’igihe?

Next Post

Ikipe y’igihugu (Amavubi Stars) yageze ku mwanya wa 126 ku Isi muri Ruhago.

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Abapadiri b’ibyamamare kuri murandasi bahamagawe i Roma ngo basangize urubyiruko inyigisho za Kiliziya

Abapadiri b’ibyamamare kuri murandasi bahamagawe i Roma ngo basangize urubyiruko inyigisho za Kiliziya

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Mu rwego rwo gukomeza kugeza inyigisho za Kiliziya Gatolika ku rubyiruko cyane cyane urukoresha imbuga nkoranyambaga, Kiliziya Gatolika yahamagaje i...

Pasiteri-Julienne-Kabanda

Ukuri ku bivugwa ko Pr. Julliene KABANDA yaba yatangije undi muryango w’Iyobokamana.

by Impinga Media
4 months ago

Pasiteri Jullienne Kabanda wahoze ayobora Umuryango w’iyobokamana Grace Room Ministries uherutse gufungwa, yatangaje ko hari abantu bakomeje kumwiyitirira ku mbuga...

Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

by Impinga Media
4 months ago

Umunyamerika Robert Francis Prevost wamaze gutorerwa kuba Papa, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025, yahise afata...

Next Post
Ikipe y’igihugu (Amavubi Stars) yageze ku mwanya wa 126 ku Isi muri Ruhago.

Ikipe y'igihugu (Amavubi Stars) yageze ku mwanya wa 126 ku Isi muri Ruhago.

Resitora  yafashwe icuruza Pizza ikagerekaho n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaïne’

Resitora yafashwe icuruza Pizza ikagerekaho n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaïne’

Gasabo: Babiri bahitanywe n’imvura abandi bajyanwa mu bitaro.

Gasabo: Babiri bahitanywe n'imvura abandi bajyanwa mu bitaro.

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     
    Loading Comments...