Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gogo Gloriose witabye Imana ku itariki ya 4 Nzeri muri Uganda azize indwara yari amaranye iminsi, agiye gushyingurwa mu Rwanda.
Gogo, amazina ye nyakuri akaba ari Gloriose Musabyimanna, yari yaragiye muri Uganda kwitabira igiterane cy’ivugabutumwa ubwo yafatwaga n’iy’indwara yari amaranye iminsi itunguranye. Yajyanywe kwa muganga mu gace ka Kyengera, ari naho yaje kugwa.
Mu kiganiro cyatambutse kuri TikTok Live cyahuje Bruno K n’umujyanama wa Gogo ku munsi w’ejo, Bruno K yatangaje ko hakenewe byihutirwa inkunga y’amafaranga kugira ngo hishyurwe fagitire y’ibitaro ndetse n’ibindi bikenerwa byo kugarura umubiri wa nyakwigendera mu Rwanda ngo ashyingurwe.
Bruno K yagize ati:“ Dukeneye abafana ba Gogo kugira ngo tumufashe kugaruka iwabo. Gogo ntiyaje muri Uganda gukora igitaramo cya mwinjirije amafaranga, yari aje mu murimo w’Imana. Ndasaba n’amatorero yose Gogo yakoreyemo hano muri Uganda, mudufashe. Hari hari amafaranga atarishyurwa ibitaro aho umurambo uri, tugomba gushaka isanduku no gutegura uburyo bwo kumugeza mu Rwanda. Tugomba ku mu shyingura ryiza.”
Iki gikorwa cyo gukusanya inkunga kigamije guhuriza hamwe abafana, inshuti n’amatorero Gogo yakoreyemo mu gihe yari muri Uganda, kugira ngo hategurwe uburyo bwo kumushyingura mu cyubahiro mu gihugu cye cyu Rwanda.
Tubibutsa ko umubiri wanyakwigendera Gloriose Musabyimanna waamamaye kuzina rya Gogo ku wa Gatanu nibwo yagejenzwe mu Rwanda aho azashigurwa.
Turakomeza kubakuri kiranira andi makuru ku ishyigurwa rye n’aho azashyingurwa.