Abahanzi Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown bahurije imbaraga mu ndirimbo Pom Pom, igaragaza icyerekezo cy’ubufatanye mpuzamahanga mu muziki wa Afurika no kwagura isoko ryawo ku rwego rw’Isi.
Pom Pom ni indirimbo y’iminota ine, iririmbwa mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili, ibintu bigaragaza icyerekezo mpuzamahanga abahanzi bayigizemo.
Iyi ndirimbo itangizwa na Bruce Melodie, akurikirwa na Diamond Platnumz, mu gihe Joel Brown nawe yinjira ayishyigikira mu miririmbire, bikayiha umwihariko uhuza Afurika y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba.
Nubwo ari indirimbo ihuje amazina akomeye, Bruce Melodie ni we wahawe kuririmba inyikirizo (chorus), bitewe n’uko ijwi rye ari ryo riri kwigaragaza cyane muri iyi ndirimbo.
Uburenganzira bwo kuyicuruza (publishing rights) bufite sosiyete ya 1:55 AM.
Mu bijyanye n’inyungu, Pom Pom izinjiriza abayigizemo uruhare binyuze mu buryo bwa “publishing royalties”, aho amafaranga akomoka ku kuyumva ku mbuga zicururizwaho umuziki asaranganywa, ndetse n’andi akomoka ku kuyiririmba mu bitaramo no mu bikorwa bitandukanye bya muzika, azwi nka “performance fees”.
Kugeza ubu, Bruce Melodie afite abarenga ibihumbi 164,500 bamwumva buri kwezi kuri Spotify, mu gihe Diamond Platnumz afite abarenga miliyoni 1.7, naho Joel Brown akagira abarenga miliyoni 1.1. Iyi mibare igaragaza ubushobozi bw’iyi ndirimbo bwo kugera ku bantu benshi no kwinjiza amafaranga afatika.
Amafaranga ava muri iyi ndirimbo ashobora gusaranganywa n’impande zitandukanye zirimo abahanzi, za labels, abacuruza indirimbo (distributors), abayikoze (producers), abayanditse (songwriters), ndetse na sosiyete zishinzwe gukusanya no kugenzura inyungu z’abahanzi zizwi nka Collective Management Organisations (CMOs).
Kugira ngo ibyo bigende neza, bisaba ko abagize uruhare bose bagirana amasezerano asobanutse agaragaza ijanisha buri wese agomba kubona.
Akenshi ariko, umuhanzi ni we ufata ijanisha rinini ku mbuga zicururizwaho umuziki, kuko ari na we uba ufite inyungu nyinshi mu bitaramo, mu gihe abanditsi b’indirimbo n’abandi bafatanyabikorwa baba bafite uruhare ruto mu bikorwa byo ku rubyiniro.
Indirimbo Pom Pom ije yiyongera ku bikorwa by’abahanzi bo muri Afurika bakomeje kwagura imikoranire mpuzamahanga, bagashyira umuziki wabo ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, haba mu bwiza bw’ibihangano no mu micungire y’inyungu zabyo.







