Bwa mbere mu mateka ya Amerika y’Amajyepfo, igihugu cya Brésil cyatangiye guteranyirizwamo indege z’intambara zigendera ku muvuduko uruta uw’ijwi, zizwi nka Saab JAS 39 Gripen.
Izi ndege zikorerwa ubufatanye hagati y’uruganda rwo muri Suède Saab n’uruganda rwo muri Brésil Embraer, nyuma y’amasezerano impande zombi zagiranye mu 2014.
Ni intambwe ifatwa nk’iy’amateka akomeye mu iterambere ry’inganda za gisirikare muri aka karere.
Ubufatanye bwa Brésil na Suède
Muri ayo masezerano, hemejwe ko hazakorwa indege 36 zo mu bwoko bwa Gripen, aho 15 muri zo zizateranyirizwa muri Brésil na Embraer.
Umuyobozi wa Saab, Micael Johansson, yatangaje ko ari ubwa mbere kuva uru ruganda rwashingwa mu 1937, indege yarwo y’intambara ikorewe hanze ya Suède.

Yagaragaje ko Brésil ishobora kuba igicumbi cyo gukwirakwiza izi ndege ku masoko mpuzamahanga, bigatanga amahirwe mashya mu bucuruzi bw’ibikoresho bya gisirikare.
Ubushobozi buhanitse bwa Gripen
Izi ndege za Gripen ziri mu zigezweho ku Isi mu bijyanye n’intambara z’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihambaye. Zishobora kugenda ku muvuduko urenga kilometero 1200 mu isaha, ndetse zikagera no kuri kilometero 2500 mu isaha.
Zifite moteri zikomeye, radar zigezweho ndetse n’ubushobozi bwo kumenya aho umwanzi aherereye mu gihe gito cyane. Ibi bituma zifasha mu bikorwa byo kurinda ikirere no kugaba ibitero byihuse.
Zishobora kandi kugenda ibilometero bisaga 800 ziri mu bikorwa by’intambara, zitwaye intwaro ziremereye zirimo za missile zipima ibiro birenga 5300.
Ibi byose bituma zibarwa mu ndege zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi rifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’intambara z’iki gihe.
Impinduka ku rwego rw’akarere
Guteranyiriza izi ndege muri Brésil ni ikimenyetso cy’uko inganda z’indege muri Amerika y’Amajyepfo zikomeje gutera imbere, ndetse zikaba zinjira mu rwego rw’ibihugu bifite ubushobozi bwo gukora no gutunganya ibikoresho bya gisirikare.
Ibi byitezweho kongera ubushobozi bwa Brésil mu bijyanye no kwirinda no guhangana n’ibibazo by’umutekano, ndetse bikayishyira ku ikarita y’ibihugu bifite ubushobozi bwo hejuru mu bya gisirikare.
Ku ruhande rwa Saab, iyi gahunda ishobora gufungura amarembo mashya yo kohereza izi ndege mu bindi bihugu, aho Brésil ishobora kuzaba umusingi w’iyo gahunda.







