Urukundo rw’ibirori n’imyidagaduro muri Kampala rugiye kongererwa indi gahunda nshya yiswe “Black Card Sundays”, igiye gutangirira muri Vanquish Lounge, ahahoze hazwi nka Illusion Bar.
Iki gikorwa giteganyijwe gutangira ku wa 8 Werurwe 2026, kikazajya kiba buri Cyumweru nijoro, kikazaba cyinjirwamo ku buntu kugira ngo abakunda gusohoka mu birori babone aho baruhukira banasabana mu buryo bugezweho.
“Black Card Sundays” izajya iyoborwa n’abanyamideri n’ibyamamare mu myidagaduro barimo Navio na Fik Fameica, ndetse n’umunyamideri uzwi cyane Abryanz, biteganyijwe ko bazafasha gutuma iri joro riba iridasanzwe ririmo imiziki, imyambarire n’ibirori byo ku rwego rwo hejuru.
Abazitabira bazanasusurutswa n’abavangamiziki barimo Selector Jay, Etania na Young Mone, bazavanga imiziki itandukanye igamije gutuma abitabiriye baryoherwa n’ikirori.
Ku ruhande rw’abazashyushya imbaga y’abitabiriye, hazaba harimo Izzy Da Business na Top Boy MC, bazafasha gutuma umwuka w’ibirori uguma uri hejuru kugeza mu rukerera.
Abategura ibi birori bavuga ko gutangirira muri Vanquish Lounge ari intambwe nshya igamije kongera ubuzima bw’ijoro muri Kampala, aho bifuza ko “Black Card Sundays” iba imwe mu birori bikomeye byitabirwa cyane buri Cyumweru.
Iyo gahunda nshya ihuza imyidagaduro, imideri n’umuziki, ibintu bituma benshi bemeza ko ishobora kuba imwe mu zigiye kujya zikurura abatuye Kampala n’abasura uyu mujyi mu mpera z’icyumweru.






