Muri byinshi yahushije, APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026.
Umukino watangiye saa 18:00 wasanze APR yatakaje umwanya wa mbere nyuma y’uko Al Merrerikh itsinze umukino wayo, ikaba yashakaga kuwisubiza yifashishije amanota atatu y’uyu mugoroba.
Ni umukino watangiye utuje ariko APR FC itarinjira neza mu mukino kuko mu minota 10 ya mbere Amagaju yari yamaze kugerageza ishoti mu izamu n’ubwo bitakunze.
Ku munota wa 15 Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC, ku ishoti yateye ari aho urubuga rw’amahina rutangirira awuzamura hejuru mu nguni y’izamu winjira mu rushundura.
Ni igitego cyakurikiwe n’ubundi buryo bwari kubyara ikindi aho Djibril Ouattara n’ubundi yazamuye umupira mu rubuga rw’amahina ariko William Togui ntiyawugeraho neza ngo awusunikir emu ruhsundura.
Nyuma yo kumara iminota irenga 15 APR FC ihererekanya neza ikagumana umupira Amagaju akibura, ku munota wa 30 Dauda Youssif yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye cyane ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko ba myugariro b’Amagaju bawukoraho ugabanya ubukana ugera ku muzau woroshye arawufata.
Ku minota isatira 35, Amagaju yamaze umwanya imbere y’izamu ry APR FC yari yakunze kuzamuka cyane, aho Rwema Amza yagerage kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko acometse umupira bawukurhao barawurenza.
Yahise anawurengura ariko bongera kuwukurhao ubyara koruneri yatewe na Habineza Alphonse abasore b’Amagaju bawatatse n’umutwe ntibyabahira umupira uvamo.
Ku munota wa 38, Dauda Youssif yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe imbere y’izamu wenyine asabwa gukoraho gusa, ariko akozeho awutera nabi unyura ku ruhande gato, abafana bikorera amaboko.
Ubwo bakinaga iminota ibiri y’inyongera yari yongewe kuri 45 y’igice cya mbere, Djibril Ouattara nawe yahushije ikindi gitego cyabazwe areba izamu ku mupira yahawe na Memel Dao arebana n’umuzamu Twagirumukiza Clement ariko umupira awutera hanze ibintu nawe atiyumvishaga.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR FC iyoboye n’igitego cyayo kimwe n’ubwo yahushije byinshi.
Amagaju yatangiranye igice cya kabiri impinduka aho Kapiteni Dusabe Jean Claude yahaye umwanya Boue Bi Marc Olivier.
APR FC yihariye cyane umupira ihererekanya neza ariko ntitsinde ibitego nubwo yageragezaga uburyo bwinshi.Ku munota wa 67 Youssif Daouda yarekuye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina umuzamu awukuramo.
Ku munota wa 70 Umutoza wa APR FC Abderrahim Telin yakoze impindika, aho Ruboneka Jean Bosco yahaye umwanya Mugisha Gilbert, mu gihe Memel Dao yahaye umwanua Hakim Kiwanuka.
Amagaju yageragaje uburyo ku mumota wa 73, aho Ndayishimiye Edouard yarekuye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ufatwa neza n’umuzamu Hakizimana Adolphe wa APR FC.
Ndayishimiye Edouard yongeye kurema uburyo ku munota wa 75 bwari bukomeye cyane ndetse igitego cyari cyabazwe. Yazamuye umupira mwiza cyane imbere y’izamu usanga mugenzi we Iradukunda Desire wasabwaga gusunikira mu rushundira ariko awutera hanze.
APR FC yongeye gusimbuza ku munota wa 85, aho Djibril Ouattara wari wayitsindiye igitego, yahaye umwanya mugenzi we Mamadou Sy.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho itanu, itagize ibyo itanga maze umukino urangira APR FC yegukanye amanota atatu itsinze Amagaju FC igitego 1-0 nk’uko byagenze mu mukino ubanza wabaye muri mutarama 2026.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahise ifata umwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49, mu gihe imikino y’umunsi wa 25 ikomeje muri iyi ‘Weekend’.
Uyu mukino usize amagaju atabashije kwivana mu murongo utukura kuko ari ku mwanya wa 17 n’amanota 21.
Mu mikino ikurikira itegerejwe harimo uzahuza Rayon Sports FC na Gasogi United ku cyumweru saa yine z’ijoro.
Biyoroheye APR FC yongeye gufata umwanya wa mbere
Muri byinshi yahushije, APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu mugoroba.

Mu mikino ikurikira itegerejwe harimo uzahuza Rayon Sports FC na Gasogi United ku cyumweru saa yine z’ijoro. Uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro nyuma y’uwa CAF Champions League uzahuza Al Hilal SC na RS Berkane.