Umuhanzi wo muri Uganda Big Eye StarBoss yatangaje ko amaze kugera kuri byinshi mu buzima bwe binyuze mu muziki, harimo no gushora imari mu mitungo itandukanye irimo inzu n’ibibanza.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Indicator yavuze ko mu myaka amaze akora umuziki yabashije gukora ishoramari rikomeye, ndetse ko afite imitungo myinshi ishobora gutangaza abantu benshi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Big Eye yavuze ko nubwo adashaka kwiratana, ibyo amaze kugeraho mu buzima bwe bitari bike.
Yagize ati: “Nageze kuri byinshi abantu bazi ndetse n’ibindi batamenye. Nshobora kukujyana nkakwereka imitungo yanjye ugatungurwa. Abantu baranshyigikiye cyane kandi aho ngeze si habi.”
Uyu muhanzi yashimiye abafana be bamushyigikiye kuva yatangira umuziki, avuga ko urukundo rwabo rwagize uruhare runini mu iterambere rye.
Big Eye yanavuze ku rukundo rwe n’umugore witwa Inaya, aherutse kwereka abakunzi be ku mugaragaro ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore, International Women’s Day.
Kuri uwo munsi, yasangije abamukurikira amafoto y’uyu mugore we ndetse amushimira uburyo amukunda anamushyigikira.
Yavuze ko igihe yahisemo kumwerekana ari bwo cyari gikwiye, kuko yashakaga kumugaragariza urukundo n’ishimwe ku mugaragaro.
Nubwo yamumenyesheje abakunzi be, Big Eye yavuze ko hari byinshi ku nkuru y’urukundo rwabo adashaka gutangaza ubu, kuko yifuza kuzabivuga mu bihe by’ingenzi by’umuryango wabo mu gihe kiri imbere.
Ati: “Sinavuga uko namubonye byose ubu, kuko nibikora nzabura inkuru yo kuvuga mu birori by’umuryango wanjye.”
Uyu muhanzi kandi yemeje ko we na Inaya bafitanye umwana w’umuhungu, ibintu yagaragaje ubwo yamumenyekanishaga ku mugaragaro mu ntangiriro z’uku kwezi.








