Beyoncé Knowles-Carter, wmamaye nka Queen B, yanditse amateka mashya mu muziki n’ubucuruzi, abasha kwinjira mu bahanzi batunze miliyari y’Amadorali ku isi, agaragaza ko impano ihuriwe n’ubucuruzi bushyashya ishobora kuzamura umuhanzi ku rugero rutagereranywa.
Nk’uko Forbes ibitangaza, Beyoncé yabaye umwe mu bshanzi batanu ku isi bageze kuri uru rwego, yiyongera ku bandi bazwi ku isi bose bafite ubutunzi buhambaye barimo umugabo we Jay-Z, Taylor Swift, Bruce Springsteen na Rihanna.
Uyu muririmbyi ufite imyaka 44, wamamaye cyane mu ntangiriro za 2000 nyuma yo gutandukana n’itsinda Destiny’s Child, yerekanye ko guhuza impano n’ubucuruzi bugezweho bishobora kuzamura umuhanzi bwe ku rwego rudasanzwe.
“Cowboy Carter”: Album yahinduye amateka
Mu 2024, Beyoncé yateye intambwe ishimishije ahindukirira ku njyana ya Western/Country mu album ye “Cowboy Carter.” Iyi album yaje kumenyekana cyane kubera urugendo rwayo rw’ibitaramo ku rwego mpuzamahanga ‘stadium’, rukaba rwarahinduye amateka y’umuziki wa Country ku buryo bw’amafaranga yinjijwe yari manshi.
Urugendo rw’ibitaramo rwa “Cowboy Carter” rwungutse asaga miliyoni 400 z’Amadorali mu matike yagurishijwe gusa, hiyongeraho arenga miliyoni 50 yavuye mu bicuruzwa, nk’uko Forbes na Pollstar babitangaza. Ibi byatumye umutungo wa Beyoncé uzamuka cyane, aho mu 2025 yinjije miliyoni 148 z’Amadorali.

Parkwood Entertainment: Ikigo cyita k’ubutunzi bwa Beyoncé
Beyoncé yageze kuri uru rwego kubera uburyo yagenzuye umwuga we binyuze mu kigo cye Parkwood Entertainment, yashinze mu 2010. Iki kigo gikora umuziki, filime n’ibiganiro mbarankuru, ndetse kikanategura ibitaramo, bituma atagabana inyungu na bandi benshi nk’uko bisanzwe bikorwa mu zindi nganda z’imyidagaduro.
Mu bihe bya none, Forbes ivuga ko amafaranga menshi ku bahanzi aturuka ku bitaramo bigiye bitandukane ‘stade’ aho kugurisha album gusa. Beyoncé ntiyasigaye inyuma: urugendo rwa “Cowboy Carter Tour” rwaje rufite imodoka iguruka ku rubyiniro, robots zisuka inzoga ye ya SirDavis Whiskey, inka y’imashini kandi ya zahabu, ndetse n’abashyitsi bitabire iki gitaramo badasanzwe barimo Jay-Z, abana babo ndetse na bagenzi be baririmanaga mu itsinda rya Destiny’s Child.
Uru rugendo rwakozwmo abakozi barenga 350, imodoka ziremereye zirenga 100, n’indege umunani zo mu bwoko bwa Boeing 747 zitwara ibikoresho hagati ya stade icyenda muri Amerika no i Burayi.
Imishinga y’ubucuruzi n’ubukire bwimbitse
Uretse umuziki, Beyoncé akora anafite imishinga itandukanye irimo uruganda rw’ibikoresho byo kwita ku musatsi rwitwa Cécred, ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi n’ibigo bikomeye nka Levi’s, aho yinjiza hafi miliyoni 10 z’Amadorali.
Nubwo uruganda rwe rw’imyenda Ivy Park rwahungabanye mu 2024, ubukire bwe ntibwigeze bugabanuka kubera ko afite n’imitungo itimukanwa ihambaye afatanyije na Jay-Z. Mu 2023, bombi baguze inzu y’agaciro ihangaze hafi miliyoni 200 z’Amadorali i Malibu muri California, iba inzu ihenze kurusha izindi zose muri leta, banagira amazu akomeye i New York, Miami, New Orleans, Los Angeles no mu gace ka Hamptons.
Ubukire bwa Beyoncé na Jay-Z bugaragarira no mu mibereho yabo ya buri munsi: cyane ko bakunze no gukora ibirori by’amavuko niri mu rwego rwo hejuru aho babikorera mu majyepfo y’u Bufaransa, bakunze gukora ingendo z’ibiruhuko ku kirwa cya Marlon Brando muri Polynesia y’u Bufaransa, ndetse akaba akora ibikorwa byo kugura ubutaka bungana na hegitari 18 mu Bwongereza, bitegura kubakaho inzu.
Nubwo mu 2025 album za Beyoncé zitagurishwa cyane nk’iz’abandi bahanzi bakiri bato nka Sabrina Carpenter na Bad Bunny, yerekanye ko umuhanzi ushoboye guhuza umuziki n’ubucuruzi ashobora kurenga imipaka y’isoko ry’umuziki gusa.
Beyoncé Kujya kurutonde rwa ’abatunze miliyari y’Amadorali si inkuru y’umuziki gusa; ni isomo rikomeye ku bahanzi n’abanyamideli: impano, icyerekezo n’ubuyobozi bwiza bishobora kugushyira ku gasongero.








