Itsinda Coldplay rikora umuziki wa Rock riri gutaramira muri Wembley stadium mu gitaramo cy’iminsi 10.
ubwo igitaramo cyo ku munsi wa kabiri cyari kirimbanyije , ku nsakazamashusho nini zerekanye couple iri gusomana. Umugabo yari afite icyapa cyanditseho ‘Say Yes’ noneho aterera ivi umukunzi we utarazuyaje kumubwira yego.
Coldplay, itsinda ryo mu Bwongereza rikora umuziki wo mu njyana ya Rock rimaze iminsi ibiri rikora igitaramo kiri mu mujyo w’ibyo bise ‘The Music of the spheres world tour’.
Bateguye ibitaramo by’amajoro 10 muri Wembley, sitade yakira abantu ibihumbi 90. Ni ibitaramo bari gukorera mu mujyi bavukamo ariko kandi amatike yose yarashize.
Uruhererekane rw’ibyo bitaramo, bacurujemo amatike asaga miliyoni 12, riba itsinda rya mbere rikoze ayo mateka.
Mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2025 Burna Boy na Ayra Starr bagaragaye mu gitaramo cya Coldplay batanga ibyishimo ku bihumbi by’abafana.
Burna Boy yakoranye na Coldplay indirimbo yitwa We Pray ari nayo yaririmbye abantu bakamufasha ijambo ku rindi.
Ku rundi ruhande ariko Don Jazzy na Tega bari baherekeje Ayra Starr mu gitaramo. Hari amashusho yagiye hanze bari kumwe mu rwambariro bari kumubwira ko bamuri inyuma.
Usibye aba babiri bagaragaye mu bitaramo bya Coldplay bifungura, Tems nawe azatarama mu minsi ya nyuma.
Coldplay yashinzwe mu 1997, abanyeshuri bigaga muri kaminuza biyemeje gutangiza itsinda rya muzika ricuranga umuziki wo mu njyana ya Rock. Ni ubwoko bw’umuziki bukundwa n’abazungu ku buryo usanga bariyeguriye uwo muziki.
Coldplay yataramiye abafana basaga miliyoni 12 bo mu bihugu 43. Ibitaramo 10 bari gukorera muri sitade ya Wembley nicyo kitabiriwe cyane mu mateka y’umuziki. Bari kwizihiza imyaka 25 bashyize hanze album yabo ya mbere yabahaye igikundiro ku ruhando mpuzamahanga.
Coldplay igizwe n’abantu bane bari kumwe n’ushinzwe kureberera inyungu zabo. Ibitaramo byatangiye ku wa 22 Kanama 2025 bizarangira ku wa 8 Nzeri 2025.
Bakuyeho agahigo kari gafitwe na Take Tha na Taylor Swift bakoze ibitaramo amajoro umunani bikurikiranya.
Coldplay bafatwa nk’itsinda ry’ikinyejana cya 21 bakaba bari mu matsinda y’ibihe byose mu muziki. Bafite ibihembo bya Grammy birindwi, ibyitwa Brit icyenda.
Album yabo ya mbere yagiye hanze mu 1998. Kuri ubu bafite album.10, EP18. Imiziki yabo yumviswe n’abasaga miliyali 40 kuri Spotify, naho kuri YouTube, miliyali 20 zarebye cyangwa se bumvise indirimbo zabo.