Umwamikazi wa “Hype” mu itangazamakuru, wamamaye nka Media Messiah, Azeezah Hashim, ari mu bari guhindura isura y’imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mukobwa wavukiye i Nairobi amaze kuba umwe mu banyamakuru n’abanyamidagaduro bakunzwe cyane, abikesha ijwi rye ryihariye, imbaraga nyinshi ku rubyiniro n’ubunyamwuga. Nubwo amaze imyaka mike mu ruganda rw’imyidagaduro, amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga birenga 20, anakurikirwa n’abantu barenga miliyoni imwe ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Mutarama 2026, Azeezah yemejwe nk’umwe mu bayoboye ibirori bya 53 bya Miss Intercontinental byabereye mu Misiri, anaba Umunyafurika wa mbere wayoboye ibirori bya The Future Awards Africa 2025 muri Nigeria.
Yatangiye urugendo rwe kuri Ebru TV mbere yo kwimukira kuri NTV, aho yayoboye Teen Republik. Izina rye ryaje kumenyekana cyane ubwo yahabwaga kuyobora ikiganiro gikomeye cya Citizen TV, 10 over 10. Kuri radiyo, yanayoboye The Breakout kuri Hot 96 FM Kenya, ndetse yanakoreye NRG Radio muri Kenya no muri Uganda.
Azeezah azwi kandi nk’umuhanga mu kuyobora ibitaramo (MC na DJ), aho amaze kuyobora ibirori birenga 200 birimo ibyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye. Ni n’umunyamwuga mu gutanga amatangazo no kwamamaza ibigo bikomeye, ndetse amaze imyaka igera kuri itandatu ari umuvugizi wa Xiaomi Kenya.
Yegukanye kandi ibihembo byinshi birimo iby’umunyamakuru wahize abandi kuri radiyo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse aza no mu bantu 100 bafite ijambo rikomeye muri Afurika mu 2025.
Kubera ibikorwa bye muri Kenya, Uganda no mu bindi bihugu, Azeezah ari kugenda yubaka izina rikomeye mu karere. Imyitwarire ye, ijwi rye n’ubushobozi bwo gushimisha abantu batari bake bituma benshi bavuga ko nta kirori cyuzura adahari—#NoAzeezahNoParty.













