Umwe mubahanga batunganya indirimbo Martin Mukosa wamamaye nka Artin Pro, yasabye Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’abahanzi muri Uganda (Uganda Performing Rights Society) kohereza amafaranga y’uburenganzira (royalties) akomoka ku bihangano bye ku miryango y’abaproducer babiri bitabye Imana, barimo: Danz Kumapeesa na Skills on the Best.
Umwe mu baproducer ni Daniel Mukisa, wamamaye nka Danz Kumapees, witabye Imana mu Ukwakira 2017 nyuma y’amezi Atari make ari muri kom. Yari yarakomerekejwe bikomeye ku mutwe nyuma yo gukubitwa n’abantu batazwi muri Kamena 2017, ubwo yari atashye iwe I Makindye, Kampala.
Undi mu producer ni Erisa Mukisa wamamaye nka Skillz on the Beat na we yitabye Imana mu Ukwakira 2024 aguye mu bitaro bya Kiruddu i Kampal, nyuma yo kurwara igihe kirekire indwra ikomeye. Yari azwiho gutunganyiriza indirimbo abahanzi barimo Voltage Music na Fille Mutoni.
Nk’uko Artin Pro abitangaza, aba producer bombi basize imiryango yabo mu bibazo by’ubukene nyuma yo kwitaba Iman. Avuga ko amashyirahamwe y’abahanzi atigeze yita ku miryango y’aba baproducer.
Umuyobozi wa Axtra Nation yavuze ko yemeye gufasha imiryango y’aba producer bitabye Imana, yanasabye inzego zibishinzwe kubaha no gukomeza kubungabunga umurage w’abahanzi bose bitabye Imana.
Yagize ati: “Uburenganzira bw’abahanga mu guhanga ntibukwiye kurangirana n’ubuzima bwabo. Inshingano zacu zikwiye no kugera ku miryango ndetse n’umurage basize. Mu gihe nyiri mukazi kanjye nk’umuyobozi uhagarariye abatunganyea amajwi, iki ni igikorwa gito ariko nanone gifite intego yo gushimira no kubaha uruhare bagize mu ruganda rwacu.”







