• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Anne Kansiime na Mammito utwite bataramiye abitabiriye Youthconnekt Africa imaze iminsi 3 i Kigali.

admin by admin
November 10, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Abanyarwenya barimo Anne Kansiime uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda ndetse na Mammito wo muri Kenya, bataramiye abitabiriye inama ya Youth Connekt imaze iminsi ibera mu Rwanda.

Aba banyarwenya biyongeraho abo mu Rwanda nka Rusine, Herve Kimenyi na Babu bataramiye muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cyiswe ‘Gen-Z Comedy Night’ cyari kiyobowe na Fally Merci.

Ni igitaramo cy’urwenya cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2024, cyitabirwa n’abiganjemo urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt.

Iki gitaramo kandi cyari cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Fally Merci wari uyoboye iki gitaramo yagitangiye yakira Babu washimishije bikomeye abakunzi b’urwenya bari bitabiriye iki gikorwa.

Nyuma ya Babu, Fally Merci yahaye umwanya Titi Brown n’itsinda ry’ababyinnyi bafatanya gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo.

Nyuma yo kunyuzamo umuziki, hakurikiyeho umunyarwenya Rusine na we wasusurukije abakunzi b’urwenya. Abanyarwenya bo mu Rwanda basorejwe na Herve Kimenyi wavuye ku rubyiniro agahita aha umwanya Mammito, umunyarwenya wo muri Kenya wari watumiwe muri iki gitaramo.

Mammito witabiriye iki gitaramo bigaragara ko akuriwe, ntabwo yigeze agaragaza intege nke ku rubyiniro ahubwo yatanze ibyishimo ku bakunzi b’urwenya bari bakoraniye muri Kigali Convention Center.

Iki gitaramo cyasojwe n’umunyarwenya Anne Kansiime waherukaga i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Seka Live muri Nzeri 2023. Kuri iyi nshuro yongeye gutanga ibyishimo.

Icyumba cyabereyemo iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye

Ibyishimo byari hejuru mu bakunzi b’imyidagaduro bitabiriye inama ya Youth Connekt

DJ Ira ni we watangiye asusurutsa abitabiriye iki gitaramo

Ubwo Minisitiri Utumatwishima yari ageze ahabereye iki gitaramo

Fally Merci ni we wayoboye iki gitaramo

Babu ni we wabanje ku rubyiniro mu banyarwenya bari batumiwe

Fally Merci uretse kuyobora iki gitaramo, yanyuzagamo na we agasetsa abacyitabiriye

Kwihanganira urwenya rw’aba banyarwenya biba bigoye

Rusine yatanze ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iki gitaramo

Titi Brown n’itsinda bafatanyaga gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gikorwa

Titi Brown yatanze ibyishimo muri Kigali Convention Centre

Herve Kimenyi niwe wasoje icyiciro cy’abanyarwenya bo mu Rwanda bari batumiwe muri iki gitaramo

Fally Merci ashimira Herve Kimenyi wari umaze gususurutsa abakunzi b’urwenya bari bakoraniye muri iki gitaramo

Mammito yataramiye i Kigali bigaragara ko akuriwe

Yifuzaga gufata amashusho y’urwibutso

Biba bigoye guhisha ibitwenge witabiriye igitaramo cy’aba banyarwenya

Minisitiri Utumatwishima akurikiye urwenya rwaterewe muri Gen-Z Comedy Night

Anne Kansiime yongeye gutaramira i Kigali asusurutsa abitabiriye inama ya ‘Youth Connekt’

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

A1 Iron & Steel, uruganda rukora ibyuma rugiye kubakwa i Musanze.

Next Post

Ibintu 10 umukobwa yitaho cyane iyo musohokanye bwa mbere

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

rikaba rizitabirwa n'abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize...

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk'umuhanzi w'ibihe byose mu Rwanda. Umuyobozi...

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Kevin kade yasobanuye impamvu, yavuye muri Iwacu na muzika festival 2025, yari umwe mu batoranyijwe muri ibyo bitaramo byamaze iminsi...

Next Post
Ibintu 10 umukobwa yitaho cyane iyo musohokanye bwa mbere

Ibintu 10 umukobwa yitaho cyane iyo musohokanye bwa mbere

Batanu bahembwe miliyoni 110RWf muri HangaPitchFest, Minisitiri Dr. Ngirente atanga umukoro

Batanu bahembwe miliyoni 110RWf muri HangaPitchFest, Minisitiri Dr. Ngirente atanga umukoro

Abapolisi 154 barimo ba komiseri  barindwi bashyizwe mu kiruhuko

Abapolisi 154 barimo ba komiseri barindwi bashyizwe mu kiruhuko

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.