Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z Comedy Show, ari na cyo cya mbere kizaba kibaye muri uyu mwaka. Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu ihema rya Camp Kigali, kikazahuriza hamwe ibyamamare bitandukanye mu nzego z’itangazamakuru, urwenya n’umuziki.
Muri iki gitaramo, hazabarimo Umunyamakuru Angeli Mutabaruka, umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda, ukorera Radio1 akaba azwi mu kiganiro cya mu gitondo Rirarashe, aho iki kiganiro agikorana na KNC. Mutabaruka azagaragara mu gice cyitwa Meet Me Tonight, aho ateganya kuganiriza abitabiriye iki gitaramo ku rugendo rwe rw’ubuzima n’umwuga we w’itangazamakuru, agasangiza abakunzi be ubunararibonye n’amasomo yagiye yiga mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Iki gice kandi ntikizagaragaramo Angeli Mutabaruka wenyine, kuko n’Umunyabugeni Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava azahura n’abitabiriye iki gitaramo, abaganirize ku rugendo rwe rw’imyaka irenga 30 amaze mu buhanzi, anagaragaza uko yagiye atsinda imbogamizi zitandukanye mu mwuga we.
Abazitabira Gen Z Comedy Show kandi bazasusurutswa n’umuhanzi Peace Jolis, uzwi cyane mu ndirimbo z’abana n’iz’urukundo zirimo Turi beza, Uko nagukunze, Un million sekwa n’izindi nyinshi zakunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Uretse abo bahanzi n’abanyamakuru, iki gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye barimo bamenyerewe barimo Pirate, Rumi, MC Kandii, Musa, Keppa Nyirudushya na Clement Inkirigito, biteganyijwe ko bazaha abacyitabira ibihe by’ibyishimo n’ibitwenge.
Amarembo azafungurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), aho amatike yo kwinjira ateganyijwe kugura amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro cyisumbuyeho.





