• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Amategeko mashya ya Copyright kuri YouTube mu 2025

Impinga Media by Impinga Media
September 2, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Strike vs Claim
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Niba ukora content kuri YouTube cyangwa uteganya gutangira, hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku bijyanye na YouTube Copyright. Abakora videwo benshi bakunze guhura na Copyright Strike cyangwa Copyright Claim, rimwe na rimwe batabizi neza icyo bisobanura. Muri iyi nkuru turagusobanurira byose: icyo copyright ari cyo, itandukaniro riri hagati ya strike na claim, impamvu zibitera, uko wabyirinda, n’uburyo bwo kwitwara igihe bikubayeho.

Copyright kuri YouTube ni iki?

Copyright ni uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa umwanditsi, bushyirwaho kugira ngo content ye idakoreshwa n’abandi mu buryo butemewe.

Kuri YouTube, copyright igamije kurinda amashusho, indirimbo, videwo, n’ibishushanyo by’abahanzi n’abandi bakora content kuri youtube.

YouTube ikoresha uburyo butandukanye bwo kugenzura content, harimo:

  • Content ID: uburyo bw’ikoranabuhanga busuzuma videwo zawe kugirango harebwe niba hari content y’undi muntu.
  • Strike system: uburyo bugena ingaruka ku mikoreshereze mibi ya copyright.

Itandukaniro rya Copyright Strike na Copyright Claim

Copyright Strike

  • Strike ni ikimenyetso gikomeye kuri konti yawe.
  • Iyo uhawe strike, bishobora guhagarika videwo yawe cyangwa kugabanya ubushobozi bwa konti haba mubufatanye na YouTube (Youtube partner program).
  • Ingaruka za strike:
    • Kubura amahirwe yo kwinjiza amafaranga (monetization).
    • Guhagarika cyangwa gufunga konti iyo strikes zibaye eshatu (3).
  • Strike ikunze guterwa no gukoresha content utabifitiye uburenganzira.

Copyright Claim

  • Claim ni uku kumenyesha (notification) ko hari amategeko warenzeho, ntabwo ihita iguhagarika.
  • Igaragaza ko hari content y’undi muntu wakoreshaga muri videwo yawe.
  • Ingaruka:
    • Amafaranga ya monetization ashobora kujya kuri nyiri copyright.
    • Videwo ishobora guhindurwa cyangwa gukurwaho igice cyayo.
  • Claim ni uburyo bwo kumenyesha nyir’igihangano ( content owner) ko hari ibyo yakoze kuri content ye.

Impamvu Zitera Strike na Claim muri 2025

  • Gukoresha indirimbo, amashusho, videwo cyangwa ibishushanyo utabifitiye uburenganzira.
  • Gukoresha content y’undi mu YouTubers, films, TV shows.
  • Kutamenya uburyo bwo gukoresha Creative Commons cyangwa YouTube Audio Library.

Uko Wabyirinda

  • Koresha content wemerewe: Royalty-free music, Creative Commons, cyangwa content wateguye.
  • Jya ugenzura buri video mbere yo kuyishyira kuri YouTube.
  • Menya amategeko ya YouTube muri 2025, kuko ashobora guhinduka.

Uburyo bwo Kwitwara Iyo baguhaye Strike cyangwa Claim.

  • Ushobora gutanga dispute kuri copyright claim igihe ufite uburenganzira bwo gukoresha content.
  • Menya igihe strike ishobora gukurwaho n’igihe itagomba gukurwaho.
  • Kurinda konti yawe ni ingenzi: wirinde gukoresha content udafitiye uburenganzira mu gihe claims cyangwa strikes iriho.

Inama Rusange ku Bakora Content

  • Ntuhubuke gukoresha content y’abandi utabifitiye uburenganzira.
  • Shyiraho timestamps, references, n’amakuru y’uburenganzira kuri content yawe.
  • Koresha YouTube Studio mu kugenzura videwo zawe, copyright claims, na strikes n’ibindi.
  • Gira umuco wo kwiga amategeko mashya ya YouTube buri gihe.

Umusozo

Mu gihe ukora content kuri YouTube, kumenya amategeko ya copyright ni ingenzi cyane. Itandukaniro rya Strike na Claim, impamvu zibitera, uko wabyirinda, n’uburyo bwo kwitwara igihe bikubayeho byose bigomba kumenyekana.

Inama y’ingenzi: Uko umenya amategeko, niko uzakora content itagira ikibazo. Ntiwibagirwe gusangiza iyi article abandi bakoresha youtube, kandi ukurikire tutorials nshya kuri copyright kugira ngo ukomeze gukora videwo zemewe kandi zifite umutekano mu mategeko.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share13Tweet8Send
Previous Post

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

Next Post

Cindy Sanyu Yatunguye abafana mu gitaramo cyabereye i Lugogo

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere...

BIME AMATWI Ubukangurambaga

RURA n’abafatanyabikorwa batangije “BIME AMATWI” mu guhashya uburiganya bwo kuri telefoni.

by Joe sure GASORE
1 month ago

"BIME AMATWI" ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe na RURA ku bufatanye na BNR, RIB, Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’itumanaho, bugamije kurwanya...

Uburenganzira 7 Umuturage Afite ku Makuru ye Bwite mu Rwanda: Sobanukirwa Iby’ingenzi

Uburenganzira 7 Umuturage Afite ku Makuru ye Bwite mu Rwanda: Sobanukirwa Iby’ingenzi

by Joe sure GASORE
2 months ago

Iyi nkuru igamije gufasha umusomyi wa Impinga.rw gusobanukirwa uburenganzira itegeko rigenga kurinda amakuru bwite (Data Protection and Privacy Law) riha...

Next Post
Cindy Sanyu Yatunguye abafana mu gitaramo cyabereye i Lugogo

Cindy Sanyu Yatunguye abafana mu gitaramo cyabereye i Lugogo

Cardi B yatsinze urubanza yaregwamo na Emani Ellis i Los Angeles

Cardi B yatsinze urubanza yaregwamo na Emani Ellis i Los Angeles

Musanze: Yemi Alade na Bacary Sagna bageze mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina

Musanze: Yemi Alade na Bacary Sagna bageze mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.