Abanyarwanda bakomeje kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe muri bo begukanye ibihembo bikomeye muri Zikomo Africa Awards, ibihembo bigamije gushimira no gushyigikira abatanga umusanzu ugaragara mu iterambere rya Afurika mu nzego zitandukanye.
Muri ibi bihembo byatangiwe muri Tanzania, Abanyarwanda barimo Shumbusho Djasiri, ufotorera IGIHE, na Mutesi Jolly, umwe mu bagore bazwi cyane mu myidagaduro n’ibikorwa by’ubugiraneza, bashimiwe ku rwego rwa Afurika kubera umusanzu wabo wihariye.
Zikomo Africa Awards zateguwe na Zikomo Charitable Trust, umuryango umaze kumenyekana ku bikorwa by’ubugiraneza no gushyigikira impano z’Abanyafurika mu bihugu bitandukanye. Ibi bihembo bigamije kugaragaza Afurika ishoboye, ifite impano, ubumenyi n’abayobozi batanga icyerekezo.
Mu cyiciro cyo gufotora, Shumbusho Djasiri yegukanye igihembo cya Best Zikomo Photographer (East Africa), ashimirwa amafoto ye agaragaza Afurika mu isura nziza, by’umwihariko mu bikorwa mpuzamahanga byitabirwa n’abayobozi bakuru n’imiryango mpuzamahanga.
Shumbusho, watangiye umwuga wo gufotora mu 2017, yavuze ko urugendo rwe rwamufashije kwagura ubumenyi no kumenyekanisha impano y’Abanyafurika. Amafoto ye yafatiwe mu birori bikomeye birimo CHOGM, Kwita Izina, FIFA, UCI na African CEO Forum, yamugize umwe mu bafotora bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje ko igihembo yahawe kitamushimishije gusa ku giti cye, ahubwo cyamufunguriye amahirwe mashya yo gukorana n’abandi bafotora bo muri Afurika no hanze yayo, anashimangira ko gufotora ari ururimi rw’isi rushobora guhuza abantu.

Ku rundi ruhande, Mutesi Jolly yatwaye ibihembo bibiri birimo Best Zikomo Humanitarian (East & Southern Africa) na Best Zikomo Fashionable Celebrity, ashimirwa uruhare rwe mu gufasha abatishoboye, guteza imbere imyidagaduro, no kuba icyitegererezo mu mideli n’imibereho rusange.
Mutesi Jolly si ubwa mbere agaragaye muri Zikomo Africa Awards, kuko no mu 2023 yari yegukanye igihembo cya Best Zikomo Motivation Speaker, ashimirwa ubutumwa bwe bugamije gutera imbaraga urubyiruko n’abagore muri Afurika.
Ibi bihembo kandi byashimiye abandi Banyafurika bagaragaje indashyikirwa mu nzego zitandukanye zirimo sinema, umuziki, ikoranabuhanga, imideli n’ubucuruzi. Abo barimo Massamba Intore wahawe igihembo cya Best Zikomo Overall Excellence, Clapton Kibonge, Niyonsenga Joselyne (Jojo), Miss Uwimana Jeannette, DJ Zebra Queen, Miss Yvonne Kabarokore (Ïvy) ndetse na Scripty Labs mu by’ikoranabuhanga.
Mu muziki, ibihembo byagiye ku bahanzi bakomeye barimo Gloria Bugie, Marioo, ndetse na Fally Ipupa wahawe igihembo cya Lifetime Achievement, cyashimiye uruhare rwe rw’igihe kirekire mu guteza imbere umuziki wa Afurika.
Zikomo Africa Awards zikomeje kugaragaza ko Afurika ifite ubushobozi n’impano bihagije byo guhangana ku ruhando rw’isi, mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwerekana ko bashoboye gutanga umusanzu ugaragara mu kugaragaza isura nziza y’umugabane.







