Muri iki cyumweru gishize abahanzi baromo Joshua Baraka, K!Mera na Sheerm Mwanje, n’abandi, bashize hanze indirimbo nshya , aho muri iyi nkuru turi bugaruke muri zimwe muri zo ndirimbo.
Girl In Ibiza – With U feat. Joshua Baraka
Umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda afatanyije n’itsinda ry’aba-DJ babiri bakora injyana ya Electronic na Afro House rizwi nka With U, rigizwe na Philip na Marlon, mu ndirimbo bise “Girl In Ibiza.” Iri tsinda ubusanzwe rikorera ku Mugabane w’u Burayi kandi rizwiho gukora injyana zifite umuvuduko n’amajwi meza kandi akomeye ya bass.
Church Wake Up – K!mera & Clay Dance Co.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushishikariza itorero gukanguka. Umuhanzi K!mera yongye kwigarurira imitima y’abafana kubera impano ye idasanzwe mu kwandika indirimbo nokuririmba, muri iyi ndirimbo ya gospel, iyi ndirimbo ikozwe n’imbyino nziza kandi zinoze zakozwe n’itsinda Clay Dance Co.
Wanjawulo – Rickman Manrick feat. Sheem Mwanje
Indirimbo yiswe “Wanjawulo” igaruka ku miterere n’imico yihariye iranga aba kundanye. Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’amaze make ashize adakora umuziki, SheemMwanje, ari na ko agarukanye imbaraga n’impano idasanzwe, Seem Mwanje kaba yarahuriye na Rickmana ,Manrick muri iyi ndirimbo
Nzibilako – Fyno Ug
Umuhanzi Fyno Ug yavuze ko iyi ndirimbo yayiririmbiye abakundana bose, iyi ndirimbo ivuga ko urukundo rw’ukuri rutagira imipaka. Muri iyi ndirimbo nshya yakoranye n’abatunganya umuziki Eddie Dee na Bass Boi. Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko ategenya gukora igitaramo cye cya mbere mu mpera z’umwaka wa 2026, kandi indirimbo ze zikomeje ku mugaragaza nk’umunyambara mu muziki.
Jangu (Remix) – Kalifah AgaNaga feat. Weasel
amashusho y’iyi ndirimbo Jangu yayobowe na Made By Kenny Ssali, iyi ndirimbo igaragaza imbaraga n’akanyamuneza. Kalifah AgaNaga na Weasel bashyize imbaraga mu gusubira indirimbo “Jangu,” iyi ndirimbo yagarukanye imbaraga n’uburyohe bw’injyana.








