Indirimbo 25 zikomeye za Afrobeats zasize izina mu muco w’imyidagaduro w’igihugu kandi zigira uruhare mu kwagura umuziki wa Nigeria imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Umwaka wa 1999 uzwi nk’igihe cyatangiriyeho umuziki wa pop wa Nigeria iki gihe, ubu uzwi cyane ku izina rya Afrobeats.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, hagaragayemo abahanzi bashya barerewe mu muco n’imyidagaduro ya Hip Hop yo muri Amerika. Bafatanyije imivugo n’amanota yo kuririmba nka rap ya Amerika, bakayihuza n’ubundi bwoko bw’indirimbo z’iwabo, indimi, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi muri Nigeria. Ibi byabyaye injyana nshya y’uburyohe bwa pop ya Nigeria, bwagize uruhare rukomeye mu kwagura umuziki w’igihugu.
Nta kintu gisobanura neza urugendo rw’umuziki wa Nigeria kurusha indirimbo zakomeje kwandika amateka, zibyara ibyamamare bikomeye, zifata imyidagaduro nk’imwe mu nkingi z’umuco w’igihugu, ndetse zigatera Afrobeats kugera ku rwego mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ya Afrobeats (1999–2024), Pulse Music Desk yatondetse urutonde rw’indirimbo 25 zikomeye zasize isura ikomeye mu muco w’imyidagaduro w’igihugu kandi zigira uruhare mu kwagura umuziki wa Nigeria mu gihugu no hanze yacyo.
Akanama katoranyije izi ndirimbo kagendeye ku bipimo bikurikira:
- Ubucuruzi n’iyamamazwa – Uko indirimbo yakunzwe n’ingaruka yagize ku isoko ry’umuziki wa Nigeria.
- Agaciro mu muco – Uko indirimbo yagize uruhare mu muco rusange no mu cyerekezo cy’umuziki wa Nigeria.
Igice cya mbere kigaragaza indirimbo 15 za mbere uhereye ku mwanya wa 25 kugeza ku wa 11. Iziri mu myanya 10 ya mbere zizatangazwa mu cyumweru gikurikira.
Kumwanya wa 25 turahanga indirimbo Calm Down ya Rema yasohotse mu 2022, ya Afrobeats yamenyekanye ku isi yose, yatumye Rema aba icyamamare mpuzamahanga, inaha Afrobeats imbaraga nshya ku rwego rw’isi. Yafashijwe cyane no gukwirakwizwa kuri TikTok, imara igihe kirenga umwaka ku rutonde rwa Billboard Hot 100 igera ku mwanya wa 3, iba indirimbo ya mbere y’Afurika igeze kuri miliyari y’ahoze kuri Spotify, ndetse inashyira Rema mu gitabo Guinness World Records.
24. Olamide, rappeur watsinze ku rwego rw’ubucuruzi mu Nigeria, yakunzwe na batari bake mu 2015 ubwo yasohoraga “Bobo”. Amagambo nka Eyin Omo Wobe na Shakiti Bobo yaherekejwe n’imbyino zakwirakwiye mu bihugu bitandukanye.
23. Burna boy yashyize hanze indirimbo ye “YE” mu 2018, ubwo Kanye West yasohoraga album ye yitwa “Ye”, ni bwo abantu benshi baje kugera ku ndirimbo “YE” ya Burna Boy. Nubwo yari isanzwe ikunzwe muri Nigeria, byayifashije kugera ku rwego mpuzamahanga no kumenyekanisha Afrobeats ku isi yose.
22. Tekno, uzwiho udushya tudasanzwe muri Afrobeats, yakoze uburyo bushya mu gihe injyana ya Ghana Bounce yari imaze kumenyekana, ayihindurira umwimerere wayo maze indirimbo “Pana” yashyize ahabona mu 2016, ikundwa muri Afurika hose.
21. Flavour yasohoye indirimbo “Ashawo” mu 2010, indirimbo yabanjirije album ya mbere “N’abania” hanyuma asohora nanone kuri album ya gatatu “Uplifted”, ikundwa ku rwego mpuzamahanga. Ifite umudiho wa Highlife n’indirimbo yakuye ku ya Rex Lawson “Sawale”.
20. Mu gihe Wizkid afatanyije na Tems bashize hanze indirimbo ya Essence mu 2020, indirimbo yatumye Wizkid akomeza kuba ku isonga mu guhanga udushya muri Afrobeats, afatanyije na Tems ndetse n’aba producer P2J na Legendury Beatz. Yafunguye imiryango ikomeye y’umuziki wa Afrobeats ku isi.
19. Umuhanzi Runtown nawe yerekanye ko hari abandi bahanzi bashoboye guhatanira isoko mpuzamahanga mu gihe Davido na Wizkid bari baragiye ku ruhando mpuzamahanga. Yari ifite indirimbo “Mad Over You” yasohotse mu 2016, iri mu njyana ivanze n’imirya ya gitari yiganjemo Highlife yo muri Ghana.
18. Mu 2011, indirimbo “Azonto” yafashije kumenyekanisha injyana n’imbyino za Ghana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu Bwongereza aho umuhanzi wayiririmbye Fuse ODG yari atuye.
17. Mountain Black na Mad Melon bo muri Ajegunle baririmbye indirimbi Danfo Driver – Danfo Driver, mu 2003, ku buzima bwo gutwara imodoka zitwara abagenzi muri Lagos, bigaragara nk’ikimenyetso cyo guhangana n’ibibazo byo mu mujyi.
16. Shakomo – Remedies mu 1999, Eedris Abdulkareem, Eddy Montana na Tony Tetuila bahurije hamwe imbaraga bakora indirimbo yahinduye isura y’umuziki wa Nigeria, bakoresha indimi zirimo Pidgin, Yoruba na Hausa.
15. Weird MC, mu ndirimbo yitwa Ijoya yashyize hanze mu 2006 yerekanye imizi ya Afrobeats muri hip hop, ifite imivugo ya Yoruba yihariye n’imirya ya talking drums yakozwe na Don Jazzy.
14. Olufunmi, n’indirimbo y’urukundo yo mu njyana ya R&B ifite amajwi asukuye, imirya y’igitari yoroshye, n’uburyo bwo gutunganya buhwanye n’ubwa Amerika, Iyindirimbo y’uyu muhanzi Styl plus yasohotse mu 2006.
13. Indirimbo Dem Mama ya Timaya, Ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa ibyabaye mu mujyi wa Odi ubwo wasenywaga n’ingabo za Nigeria, ivanze na Dancehall ku buryo yashimishije benshi yagiye ahabona mu 2007.
12.Wande Coal, n’imuhanzi werekaye mu ndirimbo ye ubuzima bwa buri munsi mu mujyi wa Lagos, n’indirimbo yitwa Bumper to Bumper, ifite injyana yihuta, amagambo yoroheje, n’umudiho ugezweho yasohotse mu 2009.
11. Kumwanya wa 11 turahanga Mr President, yariribye Indirimbo yuje ubutumwa bwo gusaba abayobozi kuyobora neza, ikaba ikomeza kumvikana nk’ijwi ry’abaturage basaba impinduka mu mibereho yabo iyi ndirimbo African China yasohotse mu 2006.