• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Ndende

A1 Iron & Steel, uruganda rukora ibyuma rugiye kubakwa i Musanze.

admin by admin
November 8, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Musanze, hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda A1 Iron & Steel, rutunganya ibyuma rwa miliyoni 20$ ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya ibyuma bya toni zirenga 250.000 ku mwaka, rwitezweho guhaza isoko ry’Igihugu no gusagurira amahanga.

Uru ruganda rw’abashoramari bo mu Buhinde ruzubakwa mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu cyanya cyahariwe inganda cya Musanze, biteganyijwe ko ruzakora ibyuma rubikuye mu butare bucukurwa mu bice bya Burera ndetse na Ngororero kandi ko nta mpungenge rufite kuko mu Gihugu hari ubutare buhagije bwo guhaza urwo ruganda.

Ku ikubitiro uru ruganda ruzatangira rutanga akazi ku bakozi 1000 bahoraho rutunganya toni 250.000 by’ibyuma byiganjemo Fer à beton, n’ibindi bikoreshwa mu bwubatsi ndetse runatunganya amabuye y’agaciro y’ubutare ruzibe icyuho cy’ibyatumizwaga hanze y’Igihugu, ahubwo rwoherezeyo ibifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Himanshu Tiwari, avuga ko uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kurangiza ikibazo cy’ibyuma u Rwanda rwatumizaga mu mahanga kandi ko ruzaba igicumbi gikomeye mu Karere ruherereyemo rukazagira n’uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage baruturiye.

Yagize ati “Uru ruganda ruzaba umusemburo mu kugabanya ibyo u Rwanda rwatumizaga mu mahanga rujye ku rwego rwo kuyobora isoko ryo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Tuzakomeza kandi no gushyiraho amahirwe ku baturage batuye hano hagamijwe kubazamurira ubukungu, iterambere n’imibereho myiza yabo.”

Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa babo n’abaturage, abizeza ko mu ntego bafite ari ugufasha igihugu kuba intangarugero ku ruhando mpuzamahanga mubyo gutunganya ibyuma.

Ati “Ndagira ngo nshimire abafatanyabikorwa bacu, abo dufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda badufashije muri uru rugendo. Umusanzu wanyu niwo watumye tugera kuri uru rwego. Twese hamwe tugiye kubaka ahazaza h’u Rwanda heza mu iterambere rirambye mu by’inganda. Tuzakomeza kuzamura no guteza imbere abaturage binyuze mu burezi, ubuzima no guteza imbere abagore.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, avuga ko kuba inganda zikomeye ziri kwiyongera mu Rwanda, ari amahirwe azafasha igihugu kugabanya ibyo rwatumizaga hanze no kugera ku ntego bihaye muri gahunda ya NST2 y’imyaka itanu iri imbere.

Yagize ati “Biragaragaza ko inganda zikomeye ziri kwiyongera mu Rwanda kandi zibasha kongerera agaciro ibyo dufite mu gihugu. Bizadufasha kugabanya ibyuma dutumiza hanze binagabanye icyuho twari dufite mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rizanafasha no kongera ibyo twoherezaga hanze bikomoka ku butare.”

Yakomeje agira ati “Uru ruganda rero ruzaba rufite akamaro gakomeye mu guteza imbere ubuhahirane byaba mu byo twohereza mu mahanga n’ibyo dutumiza. Muri gahunda ya leta y’imyaka itanu harimo ko u Rwanda rukeneye kongera ibikomoka ku nganda bikongera agaciro ku bukungu bw’u Rwanda byibura 10% buri mwaka. Rero birakenewe ko twongera n’inganda dufite n’ubushobozi bwazo bukongerwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage bazahabona akazi kugira umuco wo kwizigamira no kwibumbira mu bimina bagakora, bagatera imbere ntibasesagure amafaranga bazahembwa kuko ubu igihugu gishyize imbere ukwigira k’umuturage ahereye ku mahirwe aba yahawe.

Bamwe mu baturage batangiye gukora mu mirimo yo gutunganya ahagiye kubakwa uru Ruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, bemeza ko izi nganda bagenda begerezwa zibafasha mu gukemura bimwe mu bibazo baba bafite kandi ko nabo barajwe ushinga n’iterambere.

Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, agendeye ku mahirwe abashora imari mu Rwanda baba bafite bakesha imiyoborere myiza, umutekano, kubona abakozi byoroshye n’imitere y’ikirere cyaho. Yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kwerekana ayo mahirwe no ku bandi bifuza gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati “Turishimira imiyoborere myiza iri mu Rwanda biturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu Rwanda hari byinshi birimo umutekano, abaturage beza bazi gukora n’ibindi. Aya ni amahirwe akomeye ku bashoramari kandi tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kumenyekanisha ayo mahirwe kuko yahisemo kuborohereza.”

Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwatumije hanze ibyuma bipima hafi toni ibihumbi 184, mu 2023 rutumiza toni ibihumbi 195 mu gihe mu mezi umunani abanza ya 2024 rwatumije toni ibihumbi 146 aribyo rushaka gukemura kuko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 250 ku mwaka.

Leta y’u Rwanda ifite ingamba zo gufasha no korohereza abashoramari aho baturuka hose yo ikaborohereza mu gushyiraho politiki iborohereza, kongera ibikorwa remezo, uburezi, umutekano byose bigamije kwihutisha iterambere.

Imirimo yo gutunganya ahazubakwa uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd imaze ukwezi kurenga itangiye

Imashini zatangiye gusiza ahazubakwa uruganda

Uruganda rwa ‘A1 Iron & Steel Rwanda Ltd’ ruzaba rufite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’Igihugu rusagurire n’amahanga

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yemeje ko bazakomeza gushishikariza abashoramari gukomeza kuyishora mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi yo gutera imbere

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe avuga ko iyi uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kongera ibyo igihugu cyohereza hanze rugabanye ibyatumizwaga

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Tiwari yavuze ko bafite intego yo kujya batunganya toni 250.000 z’ibyuma bivuye mu butare ku mwaka

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yasabye abaturage bazahabwa akazi n’uru ruganda kutazapfusha ubusa amafaranga bazakorera, ahubwo ko bazayaheraho biteza imbere

Ni ibirori byitabiriwe n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Uko byagenze ngo Mutuyeyezu Oswald (Oswakim) abe umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2024

Next Post

Anne Kansiime na Mammito utwite bataramiye abitabiriye Youthconnekt Africa imaze iminsi 3 i Kigali.

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Uko wagira ubwigenge bw’amafaranga: Inama z’imyitwarire iguhindurira ubuzima

Imyitwarire y’amafaranga: Inama 10 zaguhindurira ubuzima burundu

by Impinga Media
2 weeks ago

Mu buzima bwa buri munsi, amafaranga agira uruhare runini mu buryo tubaho, uburyo dutekereza, ndetse n’intego twiyemeza. Gusa hari abantu...

Amafaranga agira ururimi rwihariye

Ururimi rw’Amafaranga: Impamvu 5 Gukira Bitangira mu Mutwe

by Ntwali Christian
3 weeks ago

Ese wigeze wumva umuntu avuga ati: “Amafaranga ni ibanga, ntayavugirwamo!”?Ariko se koko amafaranga ni ibanga cyangwa ni ururimi tugomba kumenya...

REB yakomoje ku ibanga ry’imitsindire y’abanyeshuri

REB yakomoje ku ibanga ry’imitsindire y’abanyeshuri

by Alex RUKUNDO
3 weeks ago

Hasigaye ibyumweru bitatu gusa ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire ku itariki ya 8/9/2025. Kuva kuri uyu wa mbere abanyeshuri...

Next Post
Anne Kansiime na Mammito utwite bataramiye abitabiriye Youthconnekt Africa imaze iminsi 3 i Kigali.

Anne Kansiime na Mammito utwite bataramiye abitabiriye Youthconnekt Africa imaze iminsi 3 i Kigali.

Ibintu 10 umukobwa yitaho cyane iyo musohokanye bwa mbere

Ibintu 10 umukobwa yitaho cyane iyo musohokanye bwa mbere

Batanu bahembwe miliyoni 110RWf muri HangaPitchFest, Minisitiri Dr. Ngirente atanga umukoro

Batanu bahembwe miliyoni 110RWf muri HangaPitchFest, Minisitiri Dr. Ngirente atanga umukoro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.